Abanyanijeriya bari mu myigaragambyo I Abuja bibasiye icyicaro gikuru cya MTN muri uyu mujyi kuri uyu wa Kane, mu kintu cyagaragaye nko kwihorera kuri iki kigo cyo muri Afurika y’Epfo kubera ihohoterwa riri gukorerwa Abanyanijeriya bari muri iki gihugu nk’uko byatangajwe n’umuvugizi wa MTN.
Ibi bikaba byabaye mu gihe chairman wa MTN ari muri Nigeria aho yagiye kubonana na visi perezida, Yemi Osinbajo umaze iminsi ari gukora akazi ka perzida Buhari kuri ubu urwaye.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Uyu muvugizi wa MTN yagize ati: “ Bari kwigaragambiriza ibitero bishingiye ku kwanga abanyamahanga biri gukorerwa Abanyanijeriya muri Afurika y’Epfo. Ni ibiro bikuru byacu mu karere muri Abuja. Aha niho dufite ikigo gishinzwe kwita ku bakiriya ”.
Yakomeje avuga ko bibye bakanangiza ibikoresho, bakiba telephone z’abakiriya na za I-Pads ndetse n’abakiriya bamwe bari bahari bakaba bakubiswe.
Amakuru aturuka muri Afurika y’Epfo yo yafashe iki gitero ku cyicaro cya MTN nk’ikintu gikomeye kuko ngo Atari abantu bateraga amabuye gusa ahubwo binjiye mu nyubako ku ngufu bakiba ibintu ibindi bakabyangiza.
Iyi nkuru dukesha Reuters ivuga ko ubusanzwe ibiohugu bya Nigeria na Afurika y’Epfo ari nabyo bya mbere bikize kurusha ibindi muri Afurika, bifitanye umubano mwiza, ariko muri iki cyumweru byibuze amaduka 20 y’abimukira baturuka muri Nigeria yarasambuwe mu murwa mukuru wa Afurika y’Epfo nubwo igipolisi kirinze gutangaza ko iki gitero cyari kigamije kwibasira abanyamahanga.
Uku kwibasira abanyamahanga muri Afurika y’Epfo rero kongeye kugaruka mu gihe umubare w’abashomeri ukomeje kuzamuka muri iki gihugu aho abashomeri babarirwa kuri 26%, bikavugwa ko abimukira b’Abanyafurika barimo ngo ababa barinjiye mu gihugu binyuranyije n’amategeko, ari bo batwara imirimo abanyagihugu.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com




