Kigali: Abaskuti batanze amaraso, bizihiza imyaka 160 ya Baden Powell

Sangiza iyi nkuru

Mu rwego rwo kuzirikana Baden Powell washinze umuryango w’abaskuti, kuwa gatatu tariki ya 22 Gashyantare, abaskuti b’akarere ka Nyarugenge umujyi wa Kigali bakoze igikorwa cyo gutanga amaraso. Ni igikorwa cy’ubutabazi kigamije gufasha abarwayi barembye bayakenera kwa muganga.

[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Tariki 22 Gashyantare 1857, tariki 22 Gashyantare 2017. Imyaka 160 irashize, intwari Baden Powell ibonye izuba. Abaskuti ku isi yose baramwibuka, mu bikorwa byinshi bazirikana ubutwari bwamuranze.

16976872_1327481640643847_1124227633_n

Mu Karere ka Nyarugenge, bitabiriye igikorwa cyo gutanga amaraso, kibera ku biro bikuru by’abaskuti i Nyamirambo. Ni igikorwa kitabiriwe n’abaskuti benshi. Muri bo, abasaga 52 nibo babashije gutanga amaraso. Abandi basaga 120 bari bitabiriye iki gikorwa ntibabashije gutanga amaraso, kubera impamvu zinyuranye, zirimo kutuzuza imyaka, ibiro bike, n’izindi.

16901579_1327481647310513_1830930297_n 16976218_1327481713977173_273955927_n

Umuyobozi w’abaskuti mu Karere ka Nyarugenge, Kwisanga Janvier(Puma Courageux), avuga ko bishimiye iki gikorwa, kandi banagishimira Imana. Niyo mpamvu umunsi wasorejwe mu kiliziya. Habaye igitambo cya misa kitabiriwe n’abaskuti bari kumwe n’abayobozi babo ku rwego rw’akarere n’urw’igihugu, ndetse na bakuru babo bari mu muryango RASAL. Kitabiriwe kandi n’abakiristu gatolika basanzwe basengera muri Paruwasi ya Mutagatifu Karoli Lwanga I Nyamirambo.

Iki gitambo cya misa cyatuwe mu rwego rwo kwizihiza imyaka 160 Baden Powell washinze uyu muryango amaze avutse. Ni umwanya kandi wo gutura ituro ry’ishimwe, bereka Imana ibyifuzo byabo, na gahunda z’urubyiruko rw’abaskuti, n’abandi muri rusange, nk’uko Kwisanga akomeza abivuga.

16923975_1327481693977175_1749775612_n

Mu izina ry’abaskuti b’Akarere ka Nyarugenge, umuyobozi wabo, Kwisanga Janvier(Puma Courageux), ashimira byimazeyo Imana ku buryo bwimazeyo. Ashimira kandi abafatanyabikorwa n’abayobozi batandukanye bagize uruhare muri iki gikorwa, abaskuti babyitabiriye, n’abandi bose babikurikiraniye kure babyishimiye.

16923772_1327481753977169_152338847_n

Umuryango w’abaskuti ni umuryango w’urubyiruko washinzwe mu 1907. Watangiriye mu Bwongereza ariko ubu umaze kugera mu bihugu 216, harimo n’u Rwanda. Abanyamuryango bawo ku isi baragera kuri miliyoni 31, naho mu Rwanda ho basaga ibihumbi 32. Amwe mu mategeko agenga umuskuti harimo “ Gufasha no gutabara mugenzi we ”, afite n’umurage wo “ kuzasiga isi ari nziza kurusha uko yayisanze ”.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

Karegeya Jean Baptiste

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *