Min. Mushikiwabo yakebuye abayobozi bakomeza kurebera abana bashorwa mu ntambara

Sangiza iyi nkuru

Kuri uyu wa 23 Gashyantare 2017, Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda, Mushikiwabo Louise yibukije abakuru b’ibihugu na za Guverinoma guhagurukira ikibazo cy’abana bajyanwa mu gisirikare bakabatesha amashuri bityo abakangurira kubirwanya.
Ibi yabirangarije mu nama y’Abaminisitiri y’akanama gashinzwe amahoro n’umutekano mu muryango w’Afurika yunze ubumwe.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Minisitiri Mushikiwabo niwe wayoboye iyi nama yabaye ku nshuro ya 661, akaba yasimbuye igihugu cya Sierra Leone cyari kimenyereweho kuyobora iyi nama. Inama yo kuri uyu munsi ikaba yari ifite ingingo 2 zo kuganiraho zirimo guharanira ukwishyira ukizana k’urujya n’uruza rw’abantu, ibicuruzwa ne serivisi ndetse no kuganira ku kibazo cy’abana bajyanwa mu gisirikare aho kujyanwa mu mashuri.
Mu ngero yatanze yavuze ko ubushakashatsi bwerekana ko hafi 40% by’abana hirya no hino ku isi bari mu gisirikare aho bashorwa mu ntambara rimwe na rimwe zikanahitana ubuzima bwabo.
Yagize ati”ibi dukwiye kugira icyo tubikoraho. Abana bagomba kujyanwa ku mashuri ntabwo bagomba kujyanwa mu ntambara kuko nta kintu bajya kumarayo.”
Minisitiri Mushikiwabo yakomeje avuga ko Abakuru b’ibihugu na za Guverinoma bakwiye kwita kuri iki kibazo bagakura abana mu ntambara bakabaha uburere buturutse mu ishuri.
Muri iyi nama kandi, Minisitiri Mushikiwabo ntiyatinze ku kijyanye n’ukwishyira ukizana kw’abaturage bo mu bindi bihugu kimwe n’uko Abanyarwanda bajya mu bindi bihugu ndetse akaba yanagarutse ku nama y’Afurika yunze ubumwe iherutse kubera i Kigali mu mwaka washize wa 2016 yasize hashyizweho urupapuro rumwe rw’inzira ku baturage bashaka kujya mu bindi bihugu bihuriye mu muryango.
c5v-er6wcaatxry
Aha akaba yavuze ko iki atari ikibazo kigarutsweho rimwe cyangwa kabiri ahubwo ko bimaze kumenyerwa. Aha yavuze ko ukwishyira ukizana byamaze gushing imizi mu bihugu bihuriye mu muryango w’Afurika yunze ubumwe kuko amarembo yamaze kugururwa muri buri gihugu, ariko ko hasigaye urugamba rwo kugera ku ntego zo kubyaza umusaruro ayo mahirwe.
Ni keenshi humvikana amana bajyanwa mu gisirikare bakii bato hirya no hino ku isi ariko by’umwihariko ku mugabane w’Afurika na ho iki kibazo kikaba kihagaragara cyane.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Aba bana bajyanwa mu gisirikare ku ngufu akenshi n’inyeshyamba cyangwa indi mitwe yitwaje intwaro, ababa batavuga rumwe na leta ziriho mu bihugu bimwe na bimwe baba bashaka imbaraga zo guhirika ubutegetsi ndetse abandi bana bakajyayo bashaka amaramuko kubera ibibazo by’inzara ziterwa n’umurekano mucye wo mu bihugu byabo bagahitamo gushoka igisirikare.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengimana@Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *