Col. Rwigema ni umwe mu bitabiriye ubu bukangurambaga

Colonel Rwigema yasabye Laborarwatari y’igihugu gutegura imfashanyigisho ya serivisi zayo mu Kinyarwanda

Sangiza iyi nkuru

Umuyobozi w’ingabo z’u Rwanda mu turere twa Musanze, Gakenke na Burera (igice cy’akarere) tugize Brigade 305, Colonel Rwigema Nelson, yasabye ubuyobozi bwa Laboratwari y’igihugu y’ibipimo bya gihanga byifashishwa mu butabera, RFL (Rwanda Forensic Laboratory) gutegurira abaturage imfashanyigisho ya serivisi zayo mu rurimi rw’Ikinyarwanda.

Uyu musirikare yabisabye RFL kuri uyu wa 17 Kanama 2022, ubwo yatangirizaga ubukangurambaga bumenyekanisha serivisi zayo mu karere ka Musanze, intara y’Amajyaruguru.

Muri iki gikorwa, Umuyobozi Mukuru wa RFL, Lt Col. Dr Karangwa Charles, yasobanuye byinshi ku mikorere y’iyi Laboratwari, nyuma yaho yakira ibibazo ndetse n’ibitekerezo by’abayobozi mu nzego zitandukanye zirimo: urw’umutekano, ubugenzacyaha, ubushinjacyaha ndetse no mu nzego z’ibanze.

Col. Rwigema yabwiye Lt Col. Dr Karangwa ko mu gihe Abanyarwanda bakeneye gusobanukirwa imikorere ya RFL, hari imbogamizi z’uko serivisi zayo zose zivugwa mu ndimi z’amahanga. Ni ho yahereye asaba ko hategurwa integanyanyigisho iri mu rurimi rw’Ikinyarwanda.

Yagize ati: “Nagira ngo nsabe ngo ubu bukangurambaga n’iki gikorwa, kenshi turi Abanyarwanda, ibi bintu birakorerwa Abanyarwanda ariko iyo ugiye kureba inyito hariya ni Rwanda Forensic Laboratory.

Nagira ngo mbasabe mu mfashanyigisho zadufasha n’Abanyarwanda, Abanyarwanda benshi bazi gusoma, bishoboka habaho gukora imfashanyigisho ntoya mu Kinyarwanda ku buryo bw’uko umuturage uwo ari we wese, Umunyarwanda aho ari ashobora kuba yabyisomera, akamenya icyo ibi bintu bisobanuye mu byiciro bitandukanye kuko ni iby’Abanyarwanda.”

Lt Col. Dr Karangwa yasubije Col. Rwigema ko hari imfashanyigisho RFL yamaze gukora kandi irimo gutegura izindi, kandi mu bukangurambaga buzakorerwa mu baturage, hazifashijwa abakozi bazaba basobanura buri serivisi.

Yagize ati: “Imfashanyigisho! Iki ni ikintu gikomeye rwose. Tuzirimo ngira ngo zimwe mwazibonye, hari n’izindi turi gutegura nyinshi kuko nyuma y’inama n’abayobozi, tuzajya mu baturage noneho, tubaganirize, izo mfashanyigisho dufite abantu benshi, twazanye n’itimu (team) irenga abantu 60 idufasha. Hari abo muri protocole, hari abadufasha gushyira mu Kinyarwanda. Tuzajya muri campaign mu baturage byose byamaze kurangira.”

Nk’uko Umuyobozi Mukuru wa RFL abisobanura, harabanza kuba ubukangurambaga mu nzego zitandukanye z’ubuyobozi, nyuma hazakurikireho ubuzakorerwa mu baturage. Buzamara amezi atatu.

Col. Rwigema ni umwe mu bitabiriye ubu bukangurambaga
Col. Rwigema ni umwe mu bitabiriye ubu bukangurambaga

Umuyobozi Mukuru wa RFL, Lt Col. Dr Karangwa
Umuyobozi Mukuru wa RFL, Lt Col. Dr Karangwa

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *