Umutoza w’Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’, Carlos Ferrer, yahamagaye abakinnyi 23 bagomba kwitegura umukino w’Igikombe cya Afurika cy’abakina mu bihugu byabo (CHAN) u Rwanda ruzahuriramo na Ethiopia.
Ni umukino ugomba kubera kuri Stade ya BĂ©njamin Mkapa i Dar es Salaam, ku wa 26 Kanama 2022; mbere y’uwo kwishyura uzabera kuri Stade Mpuzamahanga ya Huye ku wa 03 Nzeri 2022.
Mu bakinnyi 23 bahamagawe habayeho ugutungurana cyane, kuko harimo abamaze igihe kirekire badakandagira mu kibuga kubera ibibazo by’imvune ndetse no kwimwa umwanya mu makipe yabo.
Mu bahamagawe harimo nka myugariro Rwatubyaye Abdul umaze amezi arindwi adakandagira mu kibuga kubera ikibazo cy’imvune kugeza na nubu atarakira.
Iyi kipe kandi igaragaramo Tuyisenge Jacques wakinnye imikino mbarwa mu mwaka w’imikino ushize, Iradukunda Bertrand watandukanye na Township Rollers yo muri Botswana kubera umusaruro mubi, cyo kimwe na Nshuti Dominique Savio na Nsabimana Eric ‘Zidane’ batari mu bakinnyi bakoze ibihambaye mu mwaka ushize w’imikino.
Mu bakinnyi batunguranye ntibahamagarwe muri iyi kipe nyamara bigaragara ko bagize umwaka mwiza harimo Fitina Ombalenga, Ishimwe Christian, Ishimwe Fiston na Djabel Manishimwe ba APR FC yatwaye igikombe cya shampiyona, Kalisa Rashid wafashije AS Kigali gutwara Igikombe cy’Amahoro, n’abandi.
Abakinnyi nka Ndizeye Samuel wa Rayon Sports na mugenzi we Elie Ganijuru bahamagawe bwa mbere mu kipe y’igihugu, mu gihe Haruna Niyonzima na Niyonzima Olivier ‘Seif’ bongeye kugaruka mu kipe y’igihugu nyuma y’igihe barashyizwe ku ruhande.
Abanyarwanda ku mbuga nkoranyambaga bakibona iyi kipe bagaragaje ukudacira umutoza Carlos akari urutega, nyuma y’uku gutungurana kuyigaragaramo.
Abenshi bahurije ku kuba ashobora kuba atari we wayihamagaye, bijyanye no kuba kuva ahawe inshingano zo gutoza Amavubi nta na rimwe yigeze abona bamwe mu bakinnyi yahamagaye bakina.
Urutonde rw’abakinnyi 23 b’Amavubi bahamagawe



