Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi yashimiye mugenzi we Félix Antoine Tshisekedi watorewe kuba umuyobozi w’umuryango w’ibihugu byo mu majyepfo ya Afurika (SADC), amuha isezerano.
Ku wa Gatatu tariki ya 17 Kanama ni bwo Tshisekedi yafashe inshingano zo kuyobora umuryango wa SADC asimbuye Perezida Lazarus Chakwera wa Malawi.
Tshisekedi yaherewe inshingano zo kuyobora SADC mu nama isanzwe ya 43 y’uyu muryango iri kubera i Kinshasa.
Ni inshingano yahawe mu gihe mugenzi we Evariste Ndayishimiye w’u Burundi na we aheruka guhabwa inshingano zo kuyobora umuryango wa East African Community RDC isanzwe ibereye igihugu kinyamuryango.
Abinyujije ku rubuga rwe rwa Twitter, Perezida Ndayishimiye yijeje Tshisekedi gukoranira na we bya hafi nk’umuyobozi w’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba.
Ati: “Nshimiye mbikuye ku mutima umuvandimwe wanjye nyakubahwa Perezida Félix A. Tshisekedi Tshilombo, Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ku bwo guhabwa ubuyobozi bwa SADC. Niteguye gukoranira bya hafi na we nk’umuyobozi wa East African Community.”
Perezida Tshisekedi nyuma yo guhabwa ziriya nshingano, yijeje bagenzi be kuzagira uruhare mu gushyira mu bikorwa gahunda yo guteza imbere ibikorwa remezo na serivisi mu karere, ibifitanye isano rya bugufi n’ingamba nyamukuru za SADC zo gushimangira ubukungu no kurandura burundu ubukene muri uriya muryango.

6 Responses
Perezida Ndayishimiye yahaye isezerano Tshisekedi wahawe kuyobora SADC
Uhoraho Imana ibakomeze munshingano bahawe bakore nkabikore ivyiza vyabene gihugu nibihugu baserukiye

Amakuru ajanye nuburundi
Perezida Ndayishimiye yahaye isezerano Tshisekedi wahawe kuyobora SADC
Amakuru ajanye nuburundi
Perezida Ndayishimiye yahaye isezerano Tshisekedi wahawe kuyobora SADC
Nikuberiki abarindi mukund igiturire
Perezida Ndayishimiye yahaye isezerano Tshisekedi wahawe kuyobora SADC
Nikuberiki abarindi mukund igiturire