Inyandiko z’ibanga zivuga ku Rwanda zishobora kuburizamo umugambi w’u Bwongereza

Sangiza iyi nkuru

Guverinoma y’u Bwongereza yabonye intsinzi igice kimwe mu ntambara yo mu rukiko kugira ngo ikomeze kugira ibanga ibice bimwe by’inyandiko ebyiri ku bivugwa ko u Rwanda rwaba rukoresha “iyicarubozo ndetse n’ubwicanyi” mbere y’umwanzuro utegerejwe mu kwezi gutaha kuri politiki itavugwaho rumwe y’u Bwongereza yo kohereza abahasaba ubuhungiro mu Rwanda.

Kuri uyu wa Gatatu, umucamanza w’Urukiko Rukuru yemeje ko guverinoma ishobora gukuramo ibice bine muri izo nyandiko mbere y’isuzuma ry’ubucamanza rizasuzuma gahunda ya guverinoma yo kohereza abahasaba ubuhungiro mu Rwanda.

Ariko umucamanza Clive Lewis yanze icyifuzo cyo gukomeza kugira ibanga ibindi bice bitandatu by’izo nyandiko nubwo yemereye guverinoma guhindura amagambo amwe muri ibyo bice yihariye cyangwa interuro nk’uko iyi nkuru dukesha ikinyamakuru The Financial Times ivuga.

Iyi politiki yo kohereza abimukira mu Rwanda yashyizwe ahagaragara na minisitiri w’umutekano w’imbere mu gihugu w’u Bwongereza, Priti Patel, muri Mata mu rwego rwo guhagarika ibikorwa byo kwinjira mu gihugu mu buryo butemewe.

Guverinoma y’u Bwongereza yari yavuze ko igomba kugira ibanga ibice bigize izo nyandiko ku mpamvu z’inyungu rusange. Ubusabe bwayo bwaherekejwe n’icyemezo cyashyizweho umukono na Graham Stuart, umunyamabanga wa leta muri minisitiri w’ububanyi n’amahanga, kivugaa ko “guhishura ibyo bice byakwangiza cyane imbanire mpuzamahanga y’u Bwongereza, cyane cyane na Guverinoma y’u Rwanda”.

Icyifuzo cya guverinoma cyo kubigira ibanga cyari cyarwanyijwe n’abasaba ubuhungiro kimwe n’amahuriro y’abakozi ba Leta bazaba barwanya politiki y’u Bwongereza n’u Rwanda mu rukiko rukuru mu kwezi gutaha.

Mu cyemezo cye we kuri uyu Gatatu, itariki 17 Kanama, umucamanza ntiyatangaje amakuru arambuye kuri izo nyandiko z’ibanga, ariko Urukiko rwari rwabwiwe ko izo nyandiko zombi zigizwe na email yo ku ya 26 Mata n’umushinga wasobanuwe wa politiki y’u Bwongereza ku Rwanda ndetse no ku bijyanye n’uburenganzira bwa muntu.

Izi nyandiko zombi zanditswe n’umukozi w’ibiro by’ububanyi n’amahanga utaravuzwe izina akaba inzobere mu bibazo bya Afurika.

Soma Izindi Nkuru

8 Responses

  1. Inyandiko z’ibanga zivuga ku Rwanda zishobora kuburizamo umugambi w’u Bwongereza
    Abakoloni nibo bashumuriza ibihugu by’Afrika imbwa zabo(opposant)barangiza bakabaza inyuma mw’isinde bise democratie s’ukwangiza ibihugu bakiva inyuma,iyo ibyo bihugu byanz’ako kajagari byitwa ibinyagitugu,ariko se ninde wab’umugome nkabo

    1. Inyandiko z’ibanga zivuga ku Rwanda zishobora kuburizamo umugambi w’u Bwongereza
      Ntawarusha ubugome abanya furika turabizi kandi birasobanutse. wabonyehehe iburayi birukankana abazunguzayi? wowe ntukavuge wigiza nkana

    2. Inyandiko z’ibanga zivuga ku Rwanda zishobora kuburizamo umugambi w’u Bwongereza
      Ntawarusha ubugome abanya furika turabizi kandi birasobanutse. wabonyehehe iburayi birukankana abazunguzayi? wowe ntukavuge wigiza nkana

  2. Inyandiko z’ibanga zivuga ku Rwanda zishobora kuburizamo umugambi w’u Bwongereza
    Abakoloni nibo bashumuriza ibihugu by’Afrika imbwa zabo(opposant)barangiza bakabaza inyuma mw’isinde bise democratie s’ukwangiza ibihugu bakiva inyuma,iyo ibyo bihugu byanz’ako kajagari byitwa ibinyagitugu,ariko se ninde wab’umugome nkabo

  3. Inyandiko z’ibanga zivuga ku Rwanda zishobora kuburizamo umugambi w’u Bwongereza
    Ni byiza,babone ko abo biringiye ari bo bagome. Ntibyakozwe na ambasaderi ahari ra? Afrika ikwiye kumenya abo ibana na bo. Abimukira ntacyo nibajye ahandi. Ariko se,bisiga sura ki mu gihugu? Ibyo barega u Rwanda se,iwabo haba ibingana iki?

  4. Inyandiko z’ibanga zivuga ku Rwanda zishobora kuburizamo umugambi w’u Bwongereza
    Ni byiza,babone ko abo biringiye ari bo bagome. Ntibyakozwe na ambasaderi ahari ra? Afrika ikwiye kumenya abo ibana na bo. Abimukira ntacyo nibajye ahandi. Ariko se,bisiga sura ki mu gihugu? Ibyo barega u Rwanda se,iwabo haba ibingana iki?

  5. Inyandiko z’ibanga zivuga ku Rwanda zishobora kuburizamo umugambi w’u Bwongereza
    Ari Ubwongereza ari Urwanda, ibihugu byombi byagombye guharanira ukuri kandi uko kuri kukajya ahabona. Birababaje kwumva igihugu giharanira ko rubanda itamenya ukuri mubyo Leta ikora. Ikigaragara nuko bamaptsibihugu bongeye kwihererana igihugu cya Afurika bakakigusha mu mutego! Ariko kandi si Ubwongereza gusa, N’ibindi bihugu birabikora! Mwibuke amasezerano Amerika yasinyishije Dr Biruta yemeza ko umunyamerika yinjira mu Rwanda nta viza, ndetse ntanasakwe kandi yagira icyaha akorera mu Rwanda, ntazakibazwe! Urumva se amayeli ya bampatsebihugu atari menshi? Turi abo gusabirwa!

  6. Inyandiko z’ibanga zivuga ku Rwanda zishobora kuburizamo umugambi w’u Bwongereza
    Ari Ubwongereza ari Urwanda, ibihugu byombi byagombye guharanira ukuri kandi uko kuri kukajya ahabona. Birababaje kwumva igihugu giharanira ko rubanda itamenya ukuri mubyo Leta ikora. Ikigaragara nuko bamaptsibihugu bongeye kwihererana igihugu cya Afurika bakakigusha mu mutego! Ariko kandi si Ubwongereza gusa, N’ibindi bihugu birabikora! Mwibuke amasezerano Amerika yasinyishije Dr Biruta yemeza ko umunyamerika yinjira mu Rwanda nta viza, ndetse ntanasakwe kandi yagira icyaha akorera mu Rwanda, ntazakibazwe! Urumva se amayeli ya bampatsebihugu atari menshi? Turi abo gusabirwa!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *