Abaturage bagana ibitaro by’akarere ka Rusizi bya Gihundwe baravuga ko bigoye kubona umuganga ukuvura muri biriya bitaro mu gihe nta muntu ufiteyo muziranye. Bavuga ko uko ibi bitaro bigaragara inyuma atari ko bigaragara ubigezemo imbere bitewe n’imitangirwe mibi ya serivisi zitangirwamo.
Aba baturage bavuga ko umuco wo kuvurwa n’uwo muziranye muri biriya bitaro wamaze gushinga imizi bityo hakaba hari n’ababitakarizamo ubuzima babuze ababitaho kandi bahari.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Umwe mu baturage baganiriye na Tv1 dukesha iyi nkuru agira ati”niba udafite umuryango hano ntuvurwa rwose, biramenyerewe, babyeyi benshi bari gupfa kubera keya ncyeya.”
Undi yagize ati “twageze aha nka saa moya na nubu ntituravurwa, ariko nimbe natwe kuko hari umubyeyi udusanze ha afite taransiferi ariko bamujujubije yabuze n’umurangira aho agomba kujya yagombye kuyoborwa n’abandi barwayi kuko nta muganga wari umwitayeho.”
Gusa iki kibazo cy’imitangirwe ya serivisi idahwitse muri ibi bitaro ngo ntikiri mu bitaro imbere gusa kuko no ku marembo abashinzwe umutekano usanga basaba akantu abagemuye cyangwa baje bagana ibi bitaro utagatanze hakaba ubwo banga ko yinjira akirirwa hanze y’ibitaro.
Umwe mu bagore n’abakobwa bari bagemuriye abarwayi na none wiriwe hanze y’ibitaro kubera iyo mpamvu yagize ati”nageze hano ngemuye saa saba n’iminota 7, nagombaga kuza ngahereza umurwayi ibyo nari muzaniye ngasubira mu kazi kuko nari ngataye nje kumureba ariko imvura yatunyagiriye inyuma y’amarembo namwe murabibona. Rwose hari abasekirite wagira ngo niba Guverineri.”
Abagana ibi bitaro kandi bavuga ko birimo umwanda udasanzwe mu bitanda n’aho abarwayi bari kuko hatitabwaho bigateza umunuko bityo na byo bikaba ari bimwe mu byatuma uburwayi bwiyongera.
Ku ruhande rw’ubuyobozi bw’ibi bitaro, Dr Placide Nshizirungu uyobora ibi bitaro avuga ko aya ari amakuru mashya.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Yagize ati”nta muntu ndabyumvana, nta we uraza ambwira ngo kanaka yampaye serivisi mbi bityo ngo tube twamukurikirana. Ayo ni amakuru mashya kuri njye.”
Naho ku kibazo cy’umwanda kivugwa muri ibi bitaro, yavuze ko ahanini byatewe no kuba hari ibigo by’ubwishingizi byatinze kujya byishyura mu minsi yashize, bityo bigatuma hatagurwa ibindi bikoresho bishya, gusa yavuze ko biri kugenda bikorwa gahoro gahoro.
Abandi baturage bo banavuze ko hari ubwo abakozi bo muri ibi bitaro babwira abarwayi ko batari bwakire abantu barenga 50 ku munsi bityo abandi bakabura aho berekeza.
Ibi bitaro byagiye bugarukwaho kenshi nka bimwe mu bitaro bigira abakozi batita ku barwayi ndetse abenshi bakanahaburira ubuzima guhera mu myaka yashize. Mu mwaka wa 2015, nibwo byavuzweho amakuru ko byari bimaze imyaka isaga 4 bitishyura abakozi agahimbazamusyi ndetse aba bakozi bakaniyambaza izindi nzego.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Mu mpera z’umwaka ushize wa 2016, umwana w’umwe mu bakozi bo muri ibi bitaro yapfuye ku bw’uburangare bw’umuforomo wari umukurikiranye bityo hakibazwa niba umuntu atakwita ku mwana wa mugenzi we bakorana yabasha kwita ku muturage waturutse ikantarange.
Nsengimana@Bwiza.com


