Isoko ry’Imari n’Imigabane ry’u Rwanda (RSE) mu ya mbere yitwaye neza munsi y’Ubutayu bwa Sahara

Sangiza iyi nkuru

Amasoko y’imari n’imigabane y’u Rwanda na Tanzania yaje muri atandatu ya mbere muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara yitwaye neza muri ibi bibazo by’ubukungu byugarije Isi n’umuyaga w’ubukungu kugira ngo agarure neza abanyamigabane.

Raporo ya buri gihembwe y’isoko yakozwe n’abasesenguzi ba AfricanFinancials Group, yerekana ko Isoko ry’imigabane ry’u Rwanda (RSE) n’irya Tanzania, Dar es Salaam Stock Exchange (DSE) yagize inyungu ya 7.2% na 9.1% mu gihe cy’amezi 12 kugeza muri Kamena uyu mwaka.

Raporo yiswe iy’Ibigo 30 bya mbere muri Afurika yo Munsi y’Ubutayu bwa Sahara (Sub-Sahara Africa Top 30 Companies) ariko ukuyemo Afurika y’Epfo, yerekana ko andi masoko y’imigabane muri Afurika yitwaye neza harimo irya Nigeria ryungutse 20.9%, irya Zambia (12.1%), Seychelles (5%) na Botswana (2,8%) nk’uko iyi nkuru dukesha The East African ivuga.

Raporo yo muri Nyakanga 2022 yerekana ko hagati ya Kamena 2021 na Kamena 2022, abashoramari ku Isoko ry’Imigabane rya Nairobi (NSE) hamwe n’isoko ry’Imigabane rya Uganda (USE) yatakaje 28.2 % na 20% by’agaciro k’ishoramari ryabo.

Mu kwezi kwa Kamena, isoko ry’imigabane rya Kenya ryagabanutseho 4.3%, mu gihe amasoko rya Tanzania na Uganda yagabanutseho 0.7% na 3%. Ku rundi ruhande, isoko ry’u Rwanda ryiyongereyeho 1% mu kwezi kwa Kamena.

Ibikorwa kuri DSE byiyongereyeho 9.8% mu gihe cy’amezi atanu kugeza muri Gicurasi uyu mwaka nyuma y’uko ubuyobozi bushya buyobowe na Perezida Samia Suluhu butangije politiki yo kureshya ishoramari mu gihugu.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *