Kabul: Igisasu cyaturikiye mu musigiti mu gihe cy’amasengesho gihitana abantu 21 abandi barakomereka

Sangiza iyi nkuru

Igisasu cyaturikiye mu musigiti w’i Kabul mu murwa mukuru wa Afghanistan mu gihe cy’amasengesho ya nimugoroba kuri uyu wa Gatatu ushize cyahitanye abantu 21, nk’uko Polisi ya Kabul yabitangaje kuri uyu wa Kane.

Umuvugizi wa polisi, Khalid Zadran, yatangaje ko abandi bantu 33 bakomerekeye muri icyo gitero.

Abatangabuhamya bari babwiye Reuters ko guturika guhambaye kumvikanye mu gace ko mu majyaruguru ya Kabul, ibirahuri by’amadirishya y’inyubako ziri hafi aho birashwanyagurika.

Nta muntu wahise wigamba iki gitero kandi abayobozi nabo ntawe baratunga urutoki bemeza ko ari we ukihishe inyuma.

Abatalibani bavuga ko barimo kugarura umutekano mu gihugu cyazahajwe n’intambara, aho ihohoterwa ryagabanutse muri rusange kuva Abatalibani bafata ubutegetsi nyuma yo gutsinda guverinoma yari ishyigikiwe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu mwaka ushize. Ariko, ibitero byinshi, bimwe byigambwe na Leta ya Kisilamu, byagiye byumvikana mu mijyi itandukanye muri aya mezi ashize.

Ibitaro biyobowe n’umuryango utegamiye kuri Leta w’Abataliyani kabuhariwe mu kuvura abari mu ntambara, mu itangazo byatangaje ko byakiriye abantu 27, barimo abana batanu, bakomeretse, kandi abantu babiri bahageze bapfuye mu gihe umurwayi umwe yapfiriye mu cyumba cy’indembe.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *