Abo mu nzego zitandukanye bitabiriye ubu bukangurambaga

CSP Francis Muheto avuga ko abarwayi bo mu mutwe babaye benshi kubera ibiyobyabwenge

Sangiza iyi nkuru

Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda mu ntara y’Amajyaruguru, CSP Francis Muheto, yagaragaje ko hari ikibazo gihangayikishije cy’abarwayi bo mu mutwe babaye benshi bitewe no kunywa ibiyobyabwenge.

CSP Muheto yagaragaje iki kibazo kuri uyu wa 17 Kanama 2022, ubwo Labotaratwari y’igihugu ifata ibipimo bya gihanga byifashishwa mu butabera, RFL (Rwanda Forensic Laboratwari) yatangirizaga mu karere ka Musanze ubukangurambaga bwo kumenyekanisha serivisi zayo.

Abaza RFL ikibazo kijyanye n’ibipimo ifata ku biyobyabwenge byinjira mu mubiri, uyu muyobozi wa Polisi yavuze ko byongereye abarwayi bo mu mutwe mu turere twose tugize igihugu.

CSP Muheto yagize ati: “Hari ikibazo cya Made in Rwanda ariko nganisha ku byo tunywa, ibijyanye n’inzoga. Birakomeye! Birakomeye mu turere, mu gihugu, aho usanga, wenda Burera ari hano, nta n’ubwo ari Burera gusa. Na hano mu mujyi na hehe.”

Yakomeje ati: “Ejo nari kumwe na Meya wa Burera tuvuga tuti afite abarwayi bo mu mutwe niba bageze ku… sinzi nibuka neza, ariko niba ahari yanyibutsa, ariko ni benshi. Nta n’ubwo bari i Burera gusa, n’ahandi barahari. Wajya hasi kureba ikibizamura, akenshi usanga ari ibyo biyobyabwenge.”

Arasaba RFL kugira uruhare rukomeye cyane mu rugamba rwo kurwanya ibiyobyabwenge.

Abo mu nzego zitandukanye bitabiriye ubu bukangurambaga
Abo mu nzego zitandukanye bitabiriye ubu bukangurambaga

Reba videwo yose kuri BWIZA TV

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *