Ikipe ya Etincelles FC yabuze itike iyivana i Rubavu iyijyana mu mujyi wa Kigali aho igomba guhurira na AS Kigali, ku buryo ishobora guterwa mpaga mu gihe nta cyaba gikozwe.
Iyi kipe y’i Rubavu igomba guhurira na AS Kigali kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 19 Kanama, mu mukino w’umunsi wa mbere wa shampiyona uzabera kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo.
Amakuru aturuka mu buyobozi bwa Etincelles aravuga ko iyi kipe yugarijwe n’ikibazo cy’amikoro, ku buryo ikipe yanabuze itike iyijyana i Kigali.
Perezida wa Etincelles FC, Ndagijimana Enock yatangaje ko amafaranga yose iyi kipe yari yarahawe n’ubuyobozi bw’akarere ka Rubavu yayifashishije isinyisha abakinnyi, ntihagira asigara.
Yavuze ko kuri ubu nta mafaranga ahari ku buryo no kubona itike ijyana ikipe i Kigali ari ikibazo, bikaba bishoboka ko AS Kigali yabatera mpaga mu gihe akarere ntacyo kaba gakoze, bijyanye no kuba n’ayo kabemereye ataragera kuri konti.
Visi-Perezida wa Etincelles FC, Ndaribumbye Vincent, yabwiye BWIZA ko mu mwaka ushize w’imikino komite nyobozi yiriye ikimara kugira ngo ikipe itamanuka, gusa kugeza ubu amafaranga bakoresheje bakaba batarayasubizwa.
Yunzemo ati: “Kuba tutarishyurwa ayo twakoresheje sinumva ko twafata initiative yo kongera gufata imyenda ushyira mu ikipe n’ayo washyizemo ataragaruka.”
Kugeza ubu ubuyobozi bw’akarere ka Rubavu nta cyo buratangaza kuri iki kibazo, nyuma y’uko BWIZA igerageje kuvugisha Kambogo Ildephonse ukayobora ntashobore kwitaba terefoni ye igendanwa.


