La Haye: Kabuga Felicien azatangira kuburana mu mizi mu mpera za Nzeri

Sangiza iyi nkuru

Félicien Kabuga, uvugwaho kuba ari we muterankunga wa Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, azatangira kuburanishwa mu mizi mu Rukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha i La Haye mu mpera za Nzeri, aho ashinjwa ibyaha bya jenoside n’ibyaha byibasiye inyokomuntu.

Kuri uyu wa Kane, itariki ya 18 Kanama, umucamanza w’Umuryango w’Abibumbye, yavuze ko Félicien Kabuga, wafashwe nk ‘”umuterankunga” wa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu Rwanda, azatangira kuburanishwa kuva ku ya 29 Nzeri i La Haye aho azasubiza ibirego bya jenoside n’ibyaha byibasiye inyoko muntu”.

Sudouest.fr dukesha iyi nkuru ivuga ko Umucamanza Iain Bonomy, wo mu rwego rwashyiriweho kurangiza imanza zasizwe n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda (MICT), yagize ati: “Urugereko rutegetse ko urubanza ruzaburanishwa mu ishami rya La Haye kuva ku ya 29 Nzeri ndetse n’ubuhamya bwa mbere kuva ku ya 5 Ukwakira.”

Abunganira Kabuga bari bagerageje kumuhungisha urubanza ku mpamvu z’ubuzima bwe. Impuguke zitandukanye zagize uruhare mu itegurwa rya dosiye y’urukiko, “zagaragaje mu buryo budashidikanywaho ko Kabuga ari mu bihe bitoroshye kandi nta ntege afite”.

Kabuga Felicien w’imyaka 86 y’amavuko, yafatiwe mu Bufaransa muri Gicurasi 2020, nyuma y’igihe kirekire yihisha ubutabera, ariko ubwo yagezwaga imbere y’urukiko bwa mbere yahakanye iyaha ashinjwa.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *