Wayne Rooney yibasiye Kylian Mbappé amuhora Lionel Messi

Sangiza iyi nkuru

Umwongereza Wayne Rooney wahoze ari rutahizamu wa Manchester United, yibasiye Umufaransa Kylian Mbappé amuhora umunya-Argentine Lionel Messi.

Ni nyuma y’amakuru amaze iminsi avuga ko umwuka utifashe neza hagati ya Mbappé, Neymar na Lionel Messi.

Umwuka mubi hagati y’uyu mufaransa na bariya bakinnyi bombi bakomoka muri Amerika y’Amajyepfo, wadutse nyuma y’umukino w’umunsi wa kabiri wa shampiyona y’Abafaransa PSG uko ari batatu bakinira iheruka kunyagiramo Montpellier ibitego 5-2.

Ubwo amakipe yombi yari akinganya 0-0, PSG yabonye Penaliti gusa Mbappé ayiteye ikurwamo n’umunyezamu wa Montpellier.

Penaliti ya kabiri iyi kipe yabonye mu gice cya kabiri cy’umukino ikinjizwa na Neymar ni yo yabaye intandaro y’umwuka mubi, kuko uriya munya-Brésil yabanje kuyishwanira na Mbappé.

Amakuru avuga ko Messi na Neymar bamaze gufata umwanzuro wo kutajya baha Mbappé imipira mu rwego rwo kumuca intege, bijyanye no kuba asigaye yumva bamurenze.

Mu kiganiro Rooney yagiranye na Depar Sports, yavuze ko Mbappé atagakwiye kuzamura intugu kuri Messi kuko mu gihe uyu munya-Argentine yari afite imyaka nk’iye yari yaramaze gutwara Ballon d’Or enye.

Yagize ati: “Umukinnyi uri hagati y’imyaka 22 na 23 kuzamura intugu kuri Messi…sinigeze mbona ukwikunda kurenze uku mu buzima bwanjye. Hagire uwibutsa Mbappé ko ku myaka 22 Messi yari afite Ballon d’Or enye.”

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *