Umunyamabanga muri guverinoma y’u Bwongereza (Minisitiri) ushinzwe umutekano w’imbere, Priti Patel, yateye utwatsi inyandiko zo muri Leta zivuga ko mu Rwanda abantu bicwa bakanatotezwa, zifashishijwe mu mugambi wo kuburizamo gahunda yo kohereza abimukira.
Mu rukiko rwo mu Bwongereza tariki ya 17 Kanama 2022, hagaragajwe inyandiko zaturutse mu biro bishinzwe ububanyi n’amahanga, umuryango Commonwealth n’iterambere, FCDO, zivuga ko u Rwanda rudakwiye koherezwamo aba bimukira.
Nk’uko Sky News yabitangaje, umwe mu bakozi ba FCDO yavuze ko gutotezwa “yewe no kwica” byemewe mu Rwanda.
Minisitiri Patel asubiza kuri izi nyandiko, yavuze ko u Rwanda ari igihugu gitekanye, kandi guverinoma z’ibihugu byombi zibyemeranyaho. Ati: “Byiza, mu by’ukuri u Rwanda ni igihugu gitekanye. Akazi kose twakoze karabigaragaza kandi ako guverinoma zombi zakoze karabigaragaje.”
Uyu muyobozi yagaragaje ko ibyo kuba izi nyandiko zaraturutse mu rwego rwa Leta ntacyo zivuze kuko rutandukanye n’ibiro bye byahawe inshingano yo gushyira mu bikorwa amasezerano y’abimukira n’iterambere ry’ubukungu u Bwongereza bwagiranye n’u Rwanda muri Mata 2022.
Yabwiye umunyamakuru ati: “Muri gushingira ku byavuzwe n’abakozi bo mu rwego rwa guverinoma rutandukanye [n’urwacu], ariko birumvikana, urwego rushinzwe umutekano w’imbere ni rwo ruyobora ubufatanye bw’iterambere ry’ubukungu n’abimukira, twagiranye n’u Rwanda.”
Abimukira ba mbere bagombaga kugera mu Rwanda muri Kamena 2022 ariko urugendo rwabo rwahagaritswe ubwo indege yari igiye guhaguruka, bitewe n’icyemezo cyafashwe n’urukiko rw’i Burayi rushinzwe uburenganzira bw’ikiremwamuntu.
Guverinoma y’u Bwongereza ivuga ko nta kabuza gahunda yo kohereza abimukira mu Rwanda izashyirwa mu bikorwa, n’ubwo hakomeza kubaho inzitizi ziyikereza.



2 Responses
Minisitiri Patel yateye utwatsi inyandiko za Leta zivuga ko mu Rwanda abantu bicwa bakanatotezwa
Abantu bicwa mu Bwongereza nibo benshi.
Iyo u Rwanda ruba rwica, Rusesamigina yari kuba yaragiye kera
Minisitiri Patel yateye utwatsi inyandiko za Leta zivuga ko mu Rwanda abantu bicwa bakanatotezwa
Abantu bicwa mu Bwongereza nibo benshi.
Iyo u Rwanda ruba rwica, Rusesamigina yari kuba yaragiye kera