Polisi y’Igihugu yatangaje ko mu minsi 4 imaze gufata ibinyabiziga bisaga 900 bidafite ibyangombwa by’ubuziranenge, ibi birakorwa mu kwabu wo gufata ibinyabiziga bidafite ibyangombwa.
Umukwabu uje nyuma y’ubukangurambaga bwa Polisi bwo gushishikariza abatunze ibinyabiziga gusuzumisha ubuziranenge bwabyo. Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, avuga ko byagaragaye ko hari bamwe mu bafite ibinyabiziga bakomeje kwigira ba ntibindeba mu gusuzumisha no gutunga ibyangombwa by’ubuziranenge by’ibinyabiziga byabo, bityo ko polisi itazihanganira abakomeje gutwara ibinyabiziga bishobora gushyira ubuzima bwa benshi mu byago. Ibi binyabiziga kandi byafashwe birahanwa ubundi bigahita byoherezwa muri controle technique, igikorwa cyo gufata bimwe mu binyabiziga bidafite ibyangombwa by’ubuziranenge kirimo gukorwa mu gihugu hose. Kuri ubu hamaze gufatwa ibinyabiziga 963 mu gihugu hose, Umujyi wa Kigali ukaba ariwo uri ku isonga ufite ibinyabiziga 353, Uburasirazuba bukaba bufite 266, Amajyepfo ni 112 , Uburengerazuba ni 108 na ho Amajyaruguru ni 70 .



2 Responses
Polisi yafashe imodoka zitujuje ubuziranenge zisaga 900 mu minsi ine
Ikibazo kiduhangayikishije nimyotsi biducucumuraho kumuhanda bidutera mubuhumekero
Polisi yafashe imodoka zitujuje ubuziranenge zisaga 900 mu minsi ine
Ikibazo kiduhangayikishije nimyotsi biducucumuraho kumuhanda bidutera mubuhumekero