EAC: Kenyatta na Tshisekedi ni bo ba Perezida batarashimira Ruto ku bw’intsinzi yateje impaka

Sangiza iyi nkuru

Perezida wa Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC), Félix-Antoine Tshisekedi Tshilombo na Uhuru Kenyatta wo muri Kenya ni bo bakuru b’ibihugu mu muryango w’akarere ka Afurika y’iburasirazuba (EAC) baratashimira Dr William Ruto ku bw’intsinzi yateje impaka aherutse kwegukana.

Tariki ya 15 Kanama 2022, Wafula Chebukati uyobora komisiyo yigenga ishinzwe amatora muri Kenya yatangaje ko Ruto yatsindiye umwanya wa Perezida ku majwi 50.49%, akurikirwa na Raila Odinga wagize 48.85%. Ni nyuma y’impaka zabaye muri iyi komisiyo, zisiga icitsemo ibice bibiri; kimwe cy’abatemera ibyatangajwe.

Abakuru b’ibihugu bitandukanye barimo aba EAC nka Evariste Ndayishimiye w’u Burundi unayobora uyu muryango, Yoweri Museveni wa Uganda, Samia Suluhu wa Tanzania, Paul Kagame w’u Rwanda na Salva Kiir wa Sudani y’Epfo, bashimiye Ruto, bamugaragariza ko bifuza ko umubano w’ibihugu byabo na Kenya ukomeza kuba mwiza.

N’ubwo bashimiye Ruto ariko, Odinga yatangaje ko ibyavuye mu matora atabyemera, ateguza ko azitabaza urukiko rw’ikirenga kugira ngo rukemure ikibazo afitanye na Chebukati watangaje aya majwi yakuruye impaka, kubera icyo yise nk’inenge ikomeye cyagaragayemo.

Kenyatta na Tshisekedi ntibarashimira Ruto

Perezida Kenyatta utarashimira Ruto ku bw’intsinzi yegukanye, ubusanzwe yari ashyigikiye Raila Odinga, cyane ko amashyaka yabo yahurijwe mu ihuriro ry’imitwe ya politiki rya Azimio la Umoja.

Uyu Mukuru w’Igihugu uri gucyura igihe yumvikanye kenshi mu bikorwa byo kwamamaza, ahamagarira Abanyakenya kuzatora Odinga, kuko ngo ni we yabonye waba umusimbura we mwiza.

Mu gihe hategerejwe icyemezo cy’urukiko rw’ikirenga ku byavuye mu matora byatangajwe n’Umukuru wa komisiyo y’amatora, bivugwa ko Perezida Kenyatta na we atabishyigikiye, cyane ko ari umusangirangendo wa Odinga.

Perezida Tshisekedi uyoboye igihugu cyinjiye vuba muri EAC, ntabwo arashimira Ruto ku bw’iyi ntsinzi yateje impaka, bigakekwa ko byaba byaratewe n’izi mpaka, cyane ahanini kuba Odinga yarateguje ko azitabaza urukiko.

Bivugwa ko kandi Tshisekedi yaba ari mu ruhande rwa Kenyatta-Odinga, cyane ko Perezida wa Kenya uri gucyura igihe yagaragaje uruhare mu gushakira umuti ikibazo cy’umutekano muke mu burasirazuba bwa RDC.

Kenyatta guhera muri Mata 2022 ubwo yayoboraga EAC yatumijeho abakuru b’ibihugu bigize uyu muryango, banzura ko habaho imishyikirano hagati ya Leta ya RDC n’imitwe yitwaje intwaro, iyanze kuyitabira ikazarwanywa n’umutwe w’ingabo z’uyu muryango zatangiye koherezwayo muri uku kwezi kwa Kanama.

Aha byashoboka ko Umukuru wa RDC yaba ategereje kuzagira uwo ashimira nyuma y’icyemezo kizafatwa n’urukiko rw’ikirenga.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *