Major Budigi Nicolas, umusirikare w’u Burundi wari wajyanye n’abandi mu butumwa bwo kugarura amahoro muri Centrafrika, yirukanwe na Loni agaruka i Burundi kubera ibyaha ashinjwa byo guhutaza uburenganzira bw’ikiremwamuntu.
Loni yafashe icyemezo cyo kwirukana Major Budigi, nyuma yaho amashyirahamwe aharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu atangarije ko ari mu bahohoteye abaturage bigaragambyaga bamagana manda ya 3 ya Perezida Nkurunziza, akaba yaratangiye kuvugwa cyane nyuma y’itariki ya 15 Gicurasi 2015.
Major Budigi yahoze mu gisirikare cya Leta (Ex FAB) ashinjwa kandi kuba umwe mu basirikare bahagarariye ibikorwa byo gusenya Radiyo zigenga cyane RPA, yarashweho amasasu menshi.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Abatavuga rumwe na Leta bamushinja guhagararira ubwicanyi n’ubundi bugizi bwa nabi bwakorewe mu gace ka Bwiza, Jabe na Nyakabiga ku wa 11 na 12 Ukuboza 2015, nyuma y’igitero cyagabwe ku nkambi ya gisirikare iri Bujumbura.
Ikindi kandi, imiryango iharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu imushinja gufatisha urubyiruko rwagiye rugaragara mu myigaragambyo mu Ntara ya Bururi, Komini Mugamba ari naho avuka. Abafatwa ngo bamwe barahohoterwa abandi bakanaburirwa irengero.
Mbere yo kujya muri Centrafrika, Major Budigi Nicolas niwe wari ayoboye batayo ya 2, mu gisirikare gishinzwe kurinda inzego (BSPI : Brigade Spéciale de Protection des Institutions).
Igisirikare cy’u Burundi gihakana ibi bishinjwa Majoro Budigi ndetse ko ari ibinyoma bisanzwe bibeshyerwa abasirikare b’u Burundi cyane cyane iyo boherejwe mu butumwa bw’amahoro.
Major Budigi yageze i Bujumbura ku wa Gatatu tariki ya 22 Gashyantare 2017.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Itangishatse Théoneste/Bwiza.com


