Umuhungu wa Perezida wa Uganda usanzwe ari Umugaba w’ingabo z’iki gihugu zirwanira ku butaka, Lt Gen. Muhoozi Kainerugaba, yiyemeje kujya muri Ethiopia kugira ngo yumvikanishe ibihugu byombi.
Lt Gen. Kainerugaba yasobanuye ko umutekano w’akarere ka Afurika y’iburasirazuba ushingira kuri ibi bihugu byombi, yerekana ko mu gihe byaba bitumvikana, n’akarere kabihomberamo.
Yagize ati: “Umutekano wa Afurika y’iburasirazuba ushingiye ku bihugu bibiri…Ethiopia na Uganda. Uruzi rwa Nile ruturuka kuri aba babyeyi babiri ba Afurika. Ngiye muri Ethiopia, ngerageze kuzana ubwumvikane hagati yacu. Yesu Kirisitu abane natwe!”
Bivugwa ko umubano wa Uganda na Ethiopia wajemo agatotsi bucece biturutse ahanini ku kuba Lt Gen. Kainerugaba yaragaragarije kenshi kuri Twitter ko ashyigikiye ‘abavandimwe bo muri Tigray’ mu gihe cy’imirwano hagati y’ingabo zabo n’iza Leta.
Ibintu byakomeje kuba bibi mu mezi ashize ubwo hasohokaga raporo ivuga ko Uganda iha ubufasha umutwe witwaje intwaro wa TPLF urwanirira abo muri Tigray kugira ngo utsinde ingabo za Ethiopia. Ngo ni igikorwa cyayobowe na Lt Gen. Kainerugaba.
Iyi raporo guverinoma ya Uganda n’igisirikare cy’iki gihugu byayiteye utwatsi, bisobanura ko ishingiye ku binyoma, ndetse bigaragaza ko harimo amakuru byoroshye gutahura ko atagira ishingiro, nk’avuga ko umusirikare w’u Rwanda, General James Kabarebe yabaye Minisitiri w’ingabo wa Uganda kandi atari ko biri.
Lt Gen. Kainerugaba yiyemeje kumvikanisha Uganda na Ethiopia nyuma yo kugira uruhare rukomeye mu gukemura ibibazo igihugu cye cyari gifitanye n’u Rwanda, byari byaratumye imipaka yabyo ifungwa mu gihe cy’imyaka irenga ibiri.



