Amafoto: Abayobozi bakuru b’igihugu berekeje mu Umwiherero ku nshuro ya 14

Sangiza iyi nkuru

Kuri uyu wa Gatanu, itariki 24 gashyantare mu masaha ya nyuma ya saa sita abayobozi bakuru muri guverinoma no mu rwego rw’abikorera berekeje mu Ntara y’Iburasirazuba aho bagiye mu Umwiherero w’Abayobozi ku nshuro ya 14.

Biteganyijwe ko nk’uko bisanzwe Umwiherero uzatangira kuri uyu wa 25 ukabera mu Kigo cya Gisirikare cya Gabiro ukazasozwa kuwa 02 Werurwe 2017.

c5bdsg_waaak62u

Uyu mwiherero uzahuza abayobozi bakuru baganire ku bintu by’ingenzi igihugu gishyize imbere hibandwa ku hantu icyerekezo 2020 kigeze. hazareberwamo ibyagezweho ndetse unagaragarizwemo ingamba zo gushyira mu bikorwa gahunda za leta.

c5bdxrlwyai2bez

Umwiherero ni igikorwa cyahozeho no mu muco nyarwanda aho abayobozi bateranaga bakigira hamwe ibibazo bibangamiye aho bayobora.

rw1_0459

Kuri ubu, Umwiherero uhuriramo abayobozi bakuru b’igihugu bagashakira umuti imbogamizi zigaragara mu iterambere ryacyo. Ni uburyo bwiza abayobozi baba babonye bwo gufata ingamba zo kwihutisha ibyo igihugu kiba kibitezeho.

c5bdvkrwcaecd4k

By’umwihariko, Umwiherero wo muri uyu mwaka wa 2017 ukazibanda ku gushaka uko imbogamizi zituma gahunda za leta zidashyirwa mu bikorwa zavanwaho nk’uko bigaragara ku rukuta rwa twitter rwa Guverinoma y’u Rwanda.

Andi mafoto

rw1_0468

????????????????????????????????????
????????????????????????????????????
????????????????????????????????????
????????????????????????????????????
????????????????????????????????????
????????????????????????????????????
????????????????????????????????????
????????????????????????????????????

Dore imyanzuro 14 yari yafatiwe mu Umwiherero ku nshuro ya 13

1. Gukaza ingamba zo gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’imyanzuro ifatirwa mu Mwiherero w’Abayobozi, Inama y’Igihugu y’Umushyikirano no mu zindi nama nkuru zifatirwamo ibyemezo kugira ngo imyanzuro yose iba yafashwe ijye ishyirwa mu bikorwa neza kandi ku gihe.

2. Gushyira imbaraga mu kugaruza umutungo wa Leta wanyerejwe no kurwanya ruswa iyo ariyo yose, kandi mu byiciro byose.

3. Kunoza uburyo bwo kwegeranya ibimenyetso ku cyaha cya ruswa n’ibindi byaha, kandi igihe cyose habonetse amakuru ajyanye na ruswa, inzego zibishinzwe zikihutira gufata ibyemezo bikwiye byo mu rwego rw’akazi no kubikurikirana mu nkiko, kandi abatanga amakuru bakarushaho kurengerwa no kubishishikarizwa.

4. Kugabanya ku buryo bugaragara ingendo z’akazi zikorerwa mu bihugu byo hanze hagasigara izifitiye akamaro Igihugu, kandi aho bishoboka hakajya hakoreshwa gusa abahagarariye u Rwanda mu mahanga.

5. Kwihutisha ibikorwa bigenda gahoro byo mu Cyerekezo 2020, Gahunda y’Imbaturabukungu ya kabiri (EDPRS2) na Gahunda ya Guverinoma y’Imyaka 7 (7YGP), kugira ngo byubahirize ingengabihe yagenwe kandi birusheho gutanga umusaruro.

6. Kunoza itangwa rya servisi zihabwa abaturage mu nzego zose za Leta n’iz’abikorera hifashishijwe ikoranabuhanga (online services) nka Rwanda online, kandi abaturage bakarushaho gusobanurirwa uko rikoreshwa.

7. Kwihutisha ishyirwa mu bikorwa rya gahunda zifasha abahinzi n’aborozi kubonera ifumbire n’imbuto ku gihe hanashyirwa imbaraga mu gushyiraho gahunda zo gutuburira imbuto z’indobanure no gukorera ifumbire mu Gihugu, no kubunganira mu buryo buhoraho mu gucunga amazi n’ibikoresho byo kuhira mu byanya byatunganyijwe (big irrigation schemes) kugira ngo hongerwe umusaruro ku buryo bugaragara.

8. Gushyira mu bikorwa ku buryo buhamye amasezerano hagati y’abahinzi-borozi n’abanyenganda agamije kongera umusaruro no kuwugemurira inganda kugira ngo zongere ubushobozi bwazo (operation capacity).

9. Guhindura imyumvire (mindset) y’Abanyarwanda kugira ngo turusheho gukunda no gukoresha ibikorerwa mu Rwanda no gushyiraho uburyo bwo gukurikirana uko bishyirwa mu bikorwa.

10. Guteza imbere ku buryo bwihariye inganda zongerera agaciro ibiboneka mu Rwanda: ibiti, amata, impu, amabuye n’inganda zikora imyenda n’inkweto.

11. Gutangiza gahunda yo korohereza Abanyarwanda kuzigama no kwiteganyiriza mu buryo burambye (long term saving scheme) no kongera ubushobozi bwa BRD kugira ngo irusheho gushyigikira inganda

12. Gukaza umurego mu gushyira mu bikorwa ingamba zo kubungabunga uburenganzira bw’abana n’izo guca ikibazo cy’imirire mibi yabo, gukumira impamvu zituma abana bajya mu mihanda cyangwa bata amashuri, no guca burundu icuruzwa ry’abantu.

13. Gukurikirana abantu bose barebera bakanahishira abahohotera abana, cyane cyane abayobozi, no guhana ababyeyi batita ku bana babo.

14. Kwihutisha iyubakwa rya Laboratwari y’Igihugu ipima ibya DNA n’ibindi bifitanye isano nayo (Rwanda Forensic Laboratory) kugira ngo itangire gukora.

Amafoto: Primature

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

Dennis Ns./Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *