Umuhanzi w’icyamamare muri Uganda, Joseph Mayanja uzwi nka Jose Chameleone, yahishuye ko yamaranye n’umugore we Daniella Atim imyaka ibiri mu nzu imwe bataryamana.
Nk’uko ikinyamakuru Pulse Uganda cyabitangaje kuri uyu wa 21 Kanama 2022, Chameleone yasobanuye inzira y’urukundo rwe na Daniella yamugoye cyane kuko byamusabye kwihangana gukomeye kugira ngo arugumemo.
Ku nshuro ya mbere, Chameleone yavuze ko bahuriye kuri Garden City mu mujyi wa Kampala, uyu muhanzi abwiyumvamo. Ubwo yasabye inshuti ya Daniella yitwa Don nimero ya telefone ye, arayimwima, amubwira ko agomba kuyimwisabira.
Uyu muhanzi nk’uko yari amaze kubibwirwa, yasabye Daniella nimero ya telefone kugira ngo bajye bavugana, na we arayimwima, amubwira ko igihe yazajya amukenera, yazajya amuhamagarira kuri telefone ya Don.
Umunsi umwe warageze, Don ahamagara Chameleone, amumenyesha ko Daniella ashaka ko baganira, bahuza urugwiro, uyu muhanzi yemerera umukobwa kumujyanira inkoko mu icumbi yabagamo muri kaminuza ya Makerere.
Chameleone yagaragaje ko urukundo rwe na Daniella wari ukiri umunyeshuri rwakomeje kuryoha, bigera aho amusezeranya kumugurira imodoka, ariko umukobwa arabyanga, ahubwo amusaba kumugurira televiziyo (TV screen).
Umuhanzi yemeye icyifuzo cy’umukunzi, umunsi umwe amujyana ku iguriro rya televiziyo za LG muri Kampala, basanga zirahenze maze Daniella ngo aramubwira ati: “Ntekereza ko ufite televiziyo ntoya mu rugo. Tugende umpe iri mu rugo rwawe.”
Chameleone yasobanuye ko yari afite televiziyo ebyiri, harimo agatoya ka Toshiba. Aka gato ngo ni ko Daniella yemeye gufata, asigira umuhanzi inini.
Uyu muhanzi yakomeje avuga ko byageze aho we na Daniella babana mu rugo rwe ruri mu gace ka Nyanama, umukobwa akajya ari ho arara avuye ku ishuri, gusa ngo mu myaka ibiri yose yahamaze mbere y’uko bashakana, ntibigeze baryamana.
Yagize ati: “Namaranye na Daniella imyaka ibiri. Yavaga ku ishuri akaza kurara mu nzu yanjye. Ntabeshye, hari abagore bakomeye. Mvugishije ukuri, ntabwo nzi aho ukwihangana kwavaga. Red Banton yambera umuhamya.”
Chameleone ngo hari ubwo yabwiraga Banton ko agiye kwirukana Daniella kubera ko yakekaga ko yaba yaramuteshaga umwanya, nta gahunda nzima amufitiye, ariko bahura umutima ukamugarukira.
Chameleone na Daniella bashakanye mu 2008, batandukana mu 2018 ashinja umuhanzi kumutoteza, kumukorera iyicarubozo no gushaka kumwica, ariko barongera barasubirana.
Uyu muhanzi yemeza ko Daniella ari umugore w’inzozi ze.


