Burundi: Hari ibyobo byahambwemo Abahutu n’ibindi birimo Abatutsi

Sangiza iyi nkuru

Ibi ni ibyagarutsweho mu biganiro byateguwe n’akanama gaharanira Ubumwe n’ubwiyunge mu Burundi (CVR), abari bitabiriye bagaragaje ko bishoboka ko hari ibyobo rusange bihambyemo abantu bagera ku 2.500 bishwe mu myaka 45 ishize.
Aka kanama gatangaza ko kagiye gutangira gushakisha ibyo byobo aho bicyekwa hirya no hino mu gihugu.
Uwitwa Aloys Batungwanayo, yakoze ubushakashatsi kuri ibyo byobo rusange biri mu Burundi, avuga ko mu 1962 habaye ubwicanye butandukanye buhitana abarundi benshi.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Akomeza avuga ko hari ibinogo rusange byahambwemo Abatutsi bonyine, n’ibindi bihambwemo Abahutu by’umwihariko ko binashoboka ko hari naho bose bahambanwemo.
BBC dukesha iyi nkuru ikomeza itangaza ko nyuma y’iyicwa rya perezida Melchior Ndadaye mu 1993, nabwo hari abantu benshi bishwe ngo bahambwa mu byobo rusange.
Musenyeri Jean Louis nawe wari witabiriye iyo nama yatangaje ko kunga Abarundi bishoboka cyane hatitabajwe ubutabera.
Yatanze urugero aho mu Ntara ya Ruyigi ngo abaturage babashije kwiyunga babifashijwemo na Kiliziya Gatolika.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengiyumva Philipe/Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *