Abasirikare batatu b’Abahinde barashe misile muri Pakistan birukanwe

Sangiza iyi nkuru

Igisirikare cy’u Buhinde kirwanira mu kirere cyirukanye mu kazi burundu abasirikare batatu bazira ikosa ryo kurasa misile imwe mu gihugu cy’abaturanyi, Pakistan.

Iki gisasu cyarashwe tariki ya 9 Werurwe 2022 hafi y’umujyi wa Mian Channu uri mu bilometero bigera kuri 500 uvuye mu murwa mukuru wa Pakistan, nk’uko abategetsi bo muri iki gihugu babitangaje.

Icyo gihe, Leta y’u Buhinde yasobanuye ko habayeho ukwibeshya mu ikoranabuhanga ryifashishwa mu kohereza ibisasu, kuva ubwo itangira gukora iperereza ryo ku rwego rwo hejuru ku basirikare bacyohereje.

Iyi misile yanatumye ushinzwe ibikorwa byo kuri Ambasade y’u Buhinde muri Pakistan ahamagazwa n’ibiro bishinzwe ububanyi n’amahanga, kugira ngo asobanure iby’iki gitero.

Igisirikare cy’u Buhinde kuri uyu wa 23 Kanama 2022 cyatangaje ko iperereza ryakozwe n’urukiko, ryagaragaje ko kuva mu byimbo kw’aba basirikare batatu bakurikiranaga inzira iyi misile yanyuragamo ari ko kwatumye iyobera muri Pakistan.

Iri kosa ni ryo ryatumye aba basirikare birukanwa ku kazi burundu.

Iyi misile nta muntu yishe, nta n’uwo yakomerekeje, gusa Leta ya Pakistan yatangaje ko yangije ibintu, ihungabanya ubuzima bw’abaturage n’ingendo zo mu kirere muri iki gihugu.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *