Buravan yari afite imyaka 27 y'amavuko

Amafoto: Abagize guverinoma n’ibyamamare bitandukanye bizihije ubuzima bwa Buravan

Sangiza iyi nkuru

Minisitiri w’urubyiruko n’umuco, Rosemary Mbabazi, Minisitiri wa siporo, Aurore Mimosa Munyangaju n’ibyamamare bitandukanye mu myidagaduro mu Rwanda, bitabiriye umuhango wo kwibuka no kwizihiza ubuzima bw’umuhanzi Burabyo Yvan wamamaye nka Yvan Buravan, uherutse kwitaba Imana.

Buravan yari afite imyaka 27 y'amavuko
Buravan yari afite imyaka 27 y’amavuko

Ibyamamare byitabiriye uyu muhango birimo abahanzi nka: Masamba Intore, Uncle Austin, Peace Jolis, Israel Mbonyi na Prosper Nkomeza bamenyekanye mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Ruti Joel, Ariel Wayz, Christopher Muneza, Andy Bumuntu, Kevin Kade,…, nyampinga w’u Rwanda w’2022, Miss Nshuti Muheto Divine, abanyamakuru barimo Sandrine Isheja Butera,…

Umushumba w’itorero rya Angilikani/Paruwasi ya Remera, Pasiteri Dr Antoine Rutayisire n’abagize itsinda ryamamaye mu kuramya no guhimbaza Imana rya Kingdom of God Ministries ryashinzwe n’abarimo Yvan Buravan na bo bari bahari. Hari kandi itorero gakondo Ibihame by’Imana, ryanzuye uyu muhango mu byivugo n’indirimbo bisezera kuri uyu muhanzi wari ufite izina ry’ubutore rya ‘Nkongi’.

Muri uyu muhango wabereye mu mahema ya Camp Kigali mu karere ka Nyarugenge kuri uyu wa 23 Kanama 2022, Minisitiri Mbabazi yatanze ubuhamya kuri Buravan, abwira abawitabiriye ko yari umuntu utaracikaga intege no mu bihe bya Covid-19 byakomye mu nkokora imyidagaduro.

Yagize ati: “Ndibuka mu nama twakoranye n’abahanzi online, Yvan ni we watanze igitekerezo avuga ko tutagomba gucika intege kuko inganzo turayifite, ibihangano turabifite, reka dukoreshe ikoranabuhanga tugere ku Banyarwanda benshi. Yari umwana w’igihugu, yari umwana w’Imana. Twize isomo ki mu buzima bwa Yvan? Yari ishema ku gihugu cyacu, yari ishema ku Isi hose.”

Minisitiri Mbabazi yavuze ko Buravan yari ishema ku gihugu n'Isi yose
Minisitiri Mbabazi yavuze ko Buravan yari ishema ku gihugu n’Isi yose

Benshi batanze ubuhamya muri uyu muhango, guhera ku bo mu muryango we, abahanzi nka Uncle Austin wafashije Buravan kuzamura impano ye, Masamba Intore watoje uyu muhanzi kuririmba indirimbo za gakondo, umuyobozi wa Kingdom of God Ministries wari inshuti ye; bose bahuriza ku kuba yari umuntu wahoranaga icyizere, no mu gihe cy’uburwayi bwe.

Yvan Buravan yapfiriye mu bitaro byo mu Buhinde tariki ya 17 Kanama 2022, azize kanseri y’urwagashya. Arashyingurwa kuri uyu wa 24 Kanama.

Ababyeyi ba Buravan n'abandi bo mu muryango we bamutanzeho ubuhamya
Ababyeyi ba Buravan n’abandi bo mu muryango we bamutanzeho ubuhamya

Minisitiri Munyangaju yari mu muhango wo kwizihiza Buravan
Minisitiri Munyangaju yari mu muhango wo kwizihiza Buravan

Ruti Joel yaririmbaga indirimbo Twaje yafatanyije na Buravan
Ruti Joel yaririmbaga indirimbo Twaje yafatanyije na Buravan

Wari umwanya wo kwizihiza ubuzima bwa Buravan
Wari umwanya wo kwizihiza ubuzima bwa Buravan

Masamba yavuze ko Buravan yagiye gutaramira Imana
Masamba yavuze ko Buravan yagiye gutaramira Imana

Pasiteri Antoine Rutayisire yavuze ko yizeye ko Buravan ari mu Ijuru
Pasiteri Antoine Rutayisire yavuze ko yizeye ko Buravan ari mu Ijuru

Miss Muheto (mu mwambaro w'umweru) na we yari ahari
Miss Muheto (mu mwambaro w’umweru) na we yari ahari

Kingdom of God Ministries yaririmbye indirimbo Buravan yahimbye
Kingdom of God Ministries yaririmbye indirimbo Buravan yahimbye

Christopher Muneza (wambaye ikote ry'umuhondo)
Christopher Muneza (wambaye ikote ry’umuhondo)

Israel Mbonyi na bagenzi be basubiyemo indirimbo Ni Yesu ya Buravan
Israel Mbonyi na bagenzi be basubiyemo indirimbo Ni Yesu ya Buravan

Ababyeyi ba Buravan bashyikirijwe ishimwe yagenewe na YouTube
Ababyeyi ba Buravan bashyikirijwe ishimwe yagenewe na YouTube

img-20220824-wa0011.jpg
img-20220824-wa0030.jpg
img-20220824-wa0016.jpg
Abakunzi ba Buravan benshi bashyize ubutumwa ku ifoto ye
Abakunzi ba Buravan benshi bashyize ubutumwa ku ifoto ye

justin.jpg
Amafoto: Biregeya Justin

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Amafoto: Abagize guverinoma n’ibyamamare bitandukanye bizihije ubuzima bwa Buravan
    Aheza ni mu ijuru

  2. Amafoto: Abagize guverinoma n’ibyamamare bitandukanye bizihije ubuzima bwa Buravan
    Aheza ni mu ijuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *