Komite Mpuzamahanga y’Umuryango Utabara Imbabare , ICRC, ivuga ko ari byiza ko abantu bo mu Rwanda bamenya amategeko agenga intambara, nubwo nta yo iri kubera muri iki gihugu.
Byatangajwe na Namahoro Julien, Umuyobozi w’ishami rishinzwe itumanaho no gukumira muri ICRC Rwanda, muri iki gihe hari kuba ibiganiro nyunguranabitekerezo ku nshuro ya 5 n’abarimu bigisha muri kaminuza zitandukanye, bigisha amategeko akurikizwa mu bihe by’intambara ndetse n’arengera ikiremwamuntu.
Namahoro yavuze ko usibye abarimu ba kaminuza no mu mashuri yisumbuye, ibi biganiro ubusanzwe byitabirwa n’abasirikare n’abapolisi, abagenzacyaha, abashinjacyaha n’abacamanza kugira ngo aya mategeko yinjizwe mu mahugurwa no mu masomo yigishwa.
Yagize ati: “Nta ntambara koko iri mu Rwanda ndetse nta n’iyo duteganya ariko biba byiza cyane ko abantu bamenya mbere y’igihe kugira ngo niba inabaye, abantu bamenye za kirazira, bamenye ko kurasa umusivili bibujijwe, bamenye ko kurasa ku bitaro, bamenye ko kurasa ku modokari z’abashinzwe ubutabazi bibujijwe, izo kirasira zose bazimenye mbere y’igihe.”
Uyu muyobozi yakomeje ati: “Aya mategeko mu by’ukuri yagiyeho kugira ngo arengere ba bandi badafite aho bahuriye n’intambara, abo twita abasivili. Ariko hari na ba bandi bitwa abasirikare cyangwa se bafite uruhare rufatika mu kurwana, na bo burya baba bagomba kurengerwa. Kuko urugero niba warwanaga ariko ugafatwa n’uwo murwana, icyo gihe tukakwita wenda imfungwa y’intambara, ukeneye kurengerwa. Ukeneye ko udahohoterwa, udakorerwa iyicarubozo n’ibindi.”
Yongeye ati: “Ku basivili cyane ho tubigarukaho kubera ko, n’ubwo urugamba rushozwa n’abarwana ariko abagirwaho ingaruka cyane ni abasivili. Abo basivili rero tugomba kugira uruhare rufatika mu kubarengera ho kubaho kubangiririza imitungo, kubica, kubabuza uburenganzira bw’ibanze.”
ICRC ivuga ko ari ngombwa kumenyekanisha amategeko yubahizwa mu bihe by’Intambara yatangiye gukorera mu Rwanda mu 1963, igira icyicaro gihoraho mu 1990. Muri iki gihe, yibanda ku guhuza imiryango yatatanye by’umwihariko abana n’ababyeyi babo mu gihe cya jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 cyangwa bitewe n’amakimbirane yo mu karere.




