Dukomeze umuco w'umuganda twese dukorere hamwe twongere umusaruro udutunga – Kagame

Sangiza iyi nkuru

Umuganda ni umuco wo gukorera hamwe, tugashyira imbaraga zacu hamwe mu kubaka u Rwanda. Ibi ni ibyatangajwe na perezida Kagame kuri uyu wa gatandatu, itariki 25 Gashyantare ubwo yitabiraga igikorwa cy’umuganda ngarukakwezi mu Karere ka Gatsibo ahagiye kubakwa ishuri.

Perezida Kagame yavuze ko uyu munsi bafatanyije mu gikorwa cyo kubaka amashuri kugira ngo abana boroherezwe ntibazajye bakora ingendo ndende bajya gushaka ubumenyi, aho yavuze ko aya mashuri azarangira vuba abana bakabona aho biga neza. Aya mashuri akazanashyirwamo ikoranabuhanga rikagera ku banyarwanda bose nk’uko yakomeje avuga.

Yagize ati: “Aho abana bacu bigira hagomba kuba ahantu hari ibikoresho bigezweho bibafasha kubona ubumenyi.”

c5f5rrcwcaeddg3 c5f5rthwmamtmyu

Perezida Kagame waherekejwe na madamu we, Jeannette Kagame, bakaba bifatanyije n’abaturage bo mu Murenge wa Kabarore, Akagari ka Simbwa kubaka ibyumba by’ishuri ribanza rizaba rifite ubushobozi bwo kwakira abana 300 bo muri ako gace.

[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Umukuru w’igihugu yakomeje avuga ko mu burezi ari ho hanatangirira umuco wo kwigisha abana gukora no gukunda umurimo.

c5f5rxiwyaazeks

Perezida Kagame kandi yasabye abaturage gufata neza ibikorwaremezo begerezwa agira ati: “Iri terambere rigenda ribageraho turabasaba kurikoresha neza no kurifata neza. Ni iryacu.”

Yakomeje yizeza ko n’ikibazo cy’itumanaho ritagera muri iki gice cy’igihugu neza nacyo kigiye gukemuka vuba, asaba ko umuco w’umuganda wakomezwa hakabaho gukorera hamwe hakongerwa umusaruro utunga abaturage kandi ukabyara inyungu.

c5fg3jbwuaacjfh

Ku rundi ruhande, muri aka Karere ka Gatsibo n’ubundi, abandi bayobozi b’igihugu bagiye mu Umwiherero ku nshuro ya 14 nabo bifatanyije n’abaturage ba Kabarore mu muganda, aho Minisitiri w’Intebe, Anastase Murekezi mu ijambo rye yabagejejeho ubutumwa bwa perezida wa repubulika bubashimira uruhare rwabo mu iterambere ryabo.

c5f7tibxeaav_os

Minisitiri w’Intebe yaboneyeho gushimira aba baturage ba Kabarore kubw’umuhanda ureshya na m 500 bikoreye, abasaba gukomeza gukora cyane biteza imbere, anabasaba kwitegura igihembwe cy’ihinga cyenda gutangira.

Minisitiri w’Intebe yavuze ku ruhare Abanyarwanda bagomba kugira mu rwego rwo gutura neza. Yagize ati: “Gutura neza kandi heza bifasha Abanyarwanda kwirinda ibiza bikunze guhitana ubuzima bwa bamwe mu Banyarwanda kandi bikangiza n’ibintu byinshi. Gutura neza kandi bituma ibikorwa remezo bitandukanye nk’amashuri, amavuriro, amazi, amashaynyarazi, imihanda, amabanki, ibikoresho by’ikoranabuhanga nka Fibre Optique , bigezwe ku Banyarwanda benshi ku buryo bworoshye. Binatuma gucunga umutekano w’abantu n’ibyabo byoroha.”

Yaboneyeho gusaba abanyarwanda kubahiriza ibishushanyo mbonera by’Imijyi itandukanye byemejwe, by’umwiharoko asaba abatuye mu Mujyi wa Kabarore, ko wakura vuba cyane, bakirinda imiturire yo mu kajagari.

Yasabye kandi ubuyobozi bw’Akarere ka Gatsibo gukomeza gukorana n’izindi Nzego zose bireba, kugira ngo ibikorwa remezo byose bikenewe bigezwe muri uyu Mujyi wa Kabarore. yagize ati: “Ibi nibyo bizatuma abantu benshi bashishikarira kuza gutura muri uyu Mujyi no kuhakorera ibikorwa byinshi bitandukanye bizatuma uyu Mujyi urushaho gukura vuba.

Ingingo y’ingenzi ya kabiri yavuzeho irebana n’Umunsi Mpuzamhanga w’Umugore uzizihizwa ku isi yose kuwa 08 Werurwe 2017 ukazaba ufite Insanganyamatsiko izarangaza imbere ibikorwa byo kwitegura uyu Munsi Mukuru igira iti: “ Munyarwandakazi Komeza Usigasire Agaciro Wasubijwe” .

Yasabye Abanyarwanda bose kuzitabira ibikorwa byateguwe hirya no hino mu Midugudu yabo, kugira ngo bifashe kuzarushaho kumva neza ko gushyigikira Abagore ari inshingano ku Banyarwanda bose.

By’umwihariko, abagore barasabwa kongera imbaraga mu gukorana n’Amabanki n’Ibigo by’Imari. Imibare yo mu myaka itanu ishize, igaragaza ko ku nguzanyo nshya zatanzwe, Abagore batararenza 22.5%. Minisitiri w’Intebe akaba yavuze ko hifuzwa ko bihinduka nibura inguzanyo abagore bahabwa zikangana n’iza basaza babo.

Yanasabye Inzego z’Abagore ndetse n’izindi Nzego zishinzwe kubateza imbere, kwigira hamwe uko Abagore barushaho kubyaza umusaruro amahirwe Leta y’u Rwanda yabashyireyeho arimo nka BDF ibafasha kubona ingwate ku nguzanyo.

Minisitiri w’Intebe Anastase Murekezi kandi yibukije Abanyarwanda bose bujuje imyaka yo gutora, kuzagira uruhare mu matora ya Perezida wa Repubulika azaba ku itariki ya 04/08/2017 ku bari mu Rwanda no ku ya 03/08/2017 ku Banyarwanda baba hanze.

Kuzitabira amatora ya Perezida wa Repubulika ni uburyo bwiza bwo kubahiriza iki cyemezo twifatiye nk’Abanyarwanda. Ndasaba rero Abanyarwanda bose, kuzagira uruhare mu migendekere myiza y’aya matora. Abagomba kwiyandikisha kuri lisite y’itora kuko aribwo bacyuzuza imyaka yo gutora babigire vuba, kandi bafate irangamuntu kuko ariyo izatuma bajya kuri lisite y’itora. Abasanzwe batora nabo bihutire kureba ko bari kuri lisite y’itora.

Yasabye Abanyarwanda kuzakomeza kwereka amahanga ko amatora yo mu Rwanda atandukanye n’andi ajya arangwa n’imvururu. yagize ati: “Tuzabereke ko iwacu amatora aba ari nk’ubukwe twateguye neza. Tuzabereke muri make ko tuzi ibidufitiye akamaro. Ntabwo amahanga ariyo aza kutwigisha uko dutora. Tuzi agaciro kacu. Tuzi ahabi twavuye n’uwahatuvanye. Tuzi aho tujya. Tuzi uko tuzagerayo”.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

Dennis Ns./Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *