Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, yiyemeje gushyiraho uruhare rwe mu gushakira ibisubizo uruhuri rw’ibibazo abamotari bamaze iminsi bagaragaza.
Ni igisubizo yahaye umumotari witwa Bizimana Pierre ukorera mu karere ka Ruhango, wari umaze kumwibutsa ko ibibazo byabo byatumye bagenzi be bakorera mu mujyi wa Kigali bakora imyigaragambyo.
Ibi birimo ubwishingizi buhenze, ubwoko butandukanye bw’imisoro n’amafaranga y’ibyangombwa bindi by’akazi. Bizimana yavuze ko ibyo bishyura bituma babura n’ubushobozi bwo kwigurira umwenda wo kwambara, cyangwa ngo barihire abana amashuri.
Yagize ati: “Twebwe dukorera hano muri Ruhango ariko twumva za Kigali ngo bigaragambya, ariko imyigaragambyo tuzi ko itemewe. Ibyo ari byo byose nkeka ko bababuze kugira ngo babashe kukibabwira.”
Umukuru w’Igihugu yasubije Bizimana ko ikibazo cyateye imyigaragambyo yacyumvise, maze uyu mumotari yungamo ati: “Njyewe ndakivuga nkanjye uko mbizi nk’umuntu ukora uyu mwuga. Dufite ikibazo cya assurance ihenze cyane ku buryo moto yanjye nyishyurira iy’165, tukishyura autorisation, ipatante, umusoro ku nyungu, byinshi cyane ku buryo utabasha kugura umwenda cyangwa kurihira umwana mu ishuri.”
Perezida Kagame amaze kumva iki kibazo, yasabye Minisitiri w’ibikorwaremezo, Dr Nsabimana Ernest, kugira icyo akivugaho, Minisitiri asubiza ko mu gihe kitarenze amezi abiri kiraba cyakemutse ku bufatanye n’izindi nzego zirimo Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi na Banki Nkuru y’Igihugu, BNR.
Umukuru w’Igihugu yabajije Minisitiri Nsabimana ati: “Ariko izo nzego kuki zitagira aho zihurira ngo zorohereze abantu?” maze abwira Bizimana ati: “Icyo kibazo rwose nanjye ndagishyiramo uruhare rwanjye, turaza kugikemura.”
Perezida Kagame arakomereza uru ruzinduko mu ntara y’Amajyepfo n’iy’Uburengerazuba kugeza tariki ya 28 Kanama 2022. Azakomeza yumve ibibazo, ibitekerezo n’ibyifuzo by’abaturage, agirane ibiganiro n’abavuga rikumvikana.

6 Responses
Perezida Kagame yiyemeje gushyiraho ake mu gukemura ibibazo by’abamotari
Nzahora ngushimira HE Paul Kagame, urumva cyane kandi ukemura ibyo abandi bananiwe. Intore izirusha intambwe intama waragijwe ntizikagwe umwuma uhari kirazira.

ok komeza utsinde urumubyeyi wabamotari wenda abana basubira kwishuri nkanishyura ideni narindimo kwishuri numudamu yogere yambare igitenge nkabandi imana iguhe imigisha

Nukuri H.E iyo atangiye gusura abaturage hari ibibazo byinshi bikemuka ndetse usanga hirya no hino abayobozi aribwo bafata umwanya wo gukemura ibyananiranye. Nubu rero icyo tumwisabira azanashishoze abaze uko abari abakozi ba leta bahagaritswe mu buryo burtumvikana aho usanga;
!. umuyobozi utarifuzaga umukozi runaka amuhindurira Profile ngo umwanya awubure
2.Hari aho birukanye abakozi imyanya barimo ishyirwa ku isoko kandi hasabwa ibyo abari bayirimo bari bujuje; Urugero ni muri RAB
3. Kwirukana abantu bari hejuru y’imyaka 50 kandi bazi ko bigoye kubona ahandi akazi ntibagenerwe Pansiyo kubera itegeko risaba nibura 60 ndetse bakanabahagarikira kwivuza kandi baba barakoreye leta igihe kirekire.
4. Banabaze MIFOTRA amahugurwa yahaye abo basezerewe ngo hari gahunda yihariye yo kubafasha kwihangira imirimo ugasanga kwari nko kurangiza bugdet yabo no gutanga raporo nziza hejuru ko hari icyo bakoze. kugeza ubu nta na kimwe kirakorwa.
5. Ibyo byose mvuze ni ugushora leta mu gihombo bitari ngombwa.