Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin, yafashe icyemezo cyo kongera ingabo ibihumbi 137 mu zisanzwe z’igihugu guhera muri Mutarama 2023.
Ni icyemezo Perezida Putin yashyizeho umukono kuri uyu wa 25 Kanama 2022, nk’uko byemejwe n’ibitangazamakuru bitandukanye birimo RT gikorera mu kwaha kwa Leta y’u Burusiya.
Uyu Mukuru w’Igihugu yategetse kandi ko guverinoma ivugurura ingengo y’imari igenerwa igisirikare, bijyanye n’ubwiyongere bw’abasirikare buteganyijwe.
Ibinyamakuru byo mu burengerazuba bw’Isi nka The Independent cyo mu Bwongereza, bisesengura ko icyemezo cya Putin cyo kongera aba basirikare cyaba kijyanye n’uko mu ntambara yo muri Ukraine, u Burusiya bwatakaje benshi.
Aba basirikare nibamara kongerwa mu gisirikare cy’u Burusiya, iki gihugu kizaba kigize ababarirwa muri miliyoni 1.15.


