Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye yahamagariye amashyaka ya politiki mu Burundi kwitabira byuzuye ibiganiro bigamije kugarura amahoro muri iki gihugu kimaze imyaka 2 mu makimbirane ya politiki.
Guverinoma y’u Burundi ikaba yari iherutse gutangaza muri uku kwezi ko itazitabira ibiganiro byateguwe n’umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) byari bigamije kurangiza ibi bibazo byatewe n’icyemezo cya perezida Nkurunziza cyo kwiyamamariza indi manda abamurwanya bavuga ko inyuranyije n’itegeko nshinga ry’igihugu.
Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye bwana Antonio guterres yagize ati: “Ndasaba Abarundi bose gushyira inyungu z’igihugu cyabo imbere y’izabo kandi bakiyemeza bizeye nta mananiza kugira uruhare mu biganiro biyobowe na EAC,”
Iyi nkuru dukesha Ibiro Ntaramakuru by’Abongereza, Reuters, ikomeza ivuga ko igihugu cy’u Burundi cyakunze gushinja Umuryango w’Abibumbye kubogama ndetse inavuga ko idakeneye umujyanama wa Loni Benomar Jamal mu biganiro bibera muri Tanzania.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Ni mu gihe ihuriro CNARED ry’abatavuga rumwe n’ubutegetsi ryo ryatangaje ko ryiteguye kwitabira ibi biganiro biyoborwa n’umuhuza Benjamin Mkapa.
Umunyamabanga Mukuru wa Loni yavuze ko kuba ibibazo byo mu Burundi bitarabyara imirwano irimo intwaro yeruye kugeza ubu, bidasobanuye ko ikibi cyarenzweho.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com


