Nyanzi uba mu buhungiro muri Kenya yifurije Gen. Tumwine kujya i kuzimu

Minisitiri Tumwebaze yahaye ubutumwa abarimo Nyanzi bishimiye urupfu rwa Gen. Tumwine

Sangiza iyi nkuru

Minisitiri w’ubuhinzi, ubworozi n’ubworozi muri Uganda, Frank Tumwebaze, yahaye ubutumwa abanyapolitiki barimo impirimbanyi y’uburenganzira bw’ikiremwamuntu, Stella Nyanzi, bishimiye urupfu rwa General Elly Tumwine wabaye Minisitiri w’umutekano.

Inkuru y’urupfu rwa Gen. Tumwine yemejwe na Perezida wa Uganda, Yoweri Museveni, mu gitondo cyo kuri uyu wa 25 Kanama 2022, asobanura ko uyu musirikare yapfiriye mu bitaro by’i Nairobi, azize kanseri y’igifu.

Stella Nyanzi nyuma yo kumenya iyi nkuru, yagaragaje ko Gen. Tumwine yigeze kuvuga ko Polisi ya Uganda ifite uburenganzira bwo kurasa kandi ikica abari mu myigaragambyo, amwifuriza kujya i kuzimu.

Ati: “Gen. Tumwine wateye ubwoba abigaragambya b’abanya-Uganda ko Polisi ifite uburenganzira bwo kuturasa ikatwica! Amaherezo aragiye mbere yacu, agiye guhura by’ukuri amaso ku yandi n’abapfuye mu myaka myinshi mu gihe cy’intambara y’umunyagitugu Kaguta Museveni. Jya i kuzimu, umurozi uririmba w’ijisho rimwe!”

Minisitiri Tumwine mu butumwa yatangarije kuri Twitter kuri uyu wa 25 Kanama, yavuze ko hari abanyapolitiki bafite ubuhezanguni n’urwango bishimira urupfu rw’abayobozi bo muri Leta, abibutsa ko urupfu ruringaniza.

Yagize ati: “Si abantu bose bishimira urupfu rw’abayobozi muri Leta. Ni abanyapolitiki bazwi bakwirakwiza ubuhezanguni n’urwango nk’ingengabitekerezo ya politiki. Ikibi cyangwa icyiza ni uko urupfu ruringaniza. Nta muntu utazapfa. Tworoherane n’ubwo dufite ibitekerezo bitandukanye.”

Nyanzi uba mu buhungiro muri Kenya yifurije Gen. Tumwine kujya i kuzimu
Nyanzi uba mu buhungiro muri Kenya yifurije Gen. Tumwine kujya i kuzimu

Gen. Tumwine yari umuntu ukomeye muri Uganda, kuko ni umwe mu batangiranye na Museveni urugamba rwari rugamije guhirika ubutegetsi bwa Milton Obote, rwatangiriye ku kigo cya gisirikare cya Kabamba muri Gashyantare 1981.

Kuva Museveni yajya ku butegetsi mu 1986, Gen. Tumwine yakoze imirimo itandukanye muri Leta ya Uganda, by’umwihariko mu rwego rw’umutekano.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *