Icyaha ni gatozi, ariko umugayo ni karande -CNLG/NURC

Sangiza iyi nkuru

Aya ni amwe mu magambo avugwa n’umuyobozi wa Komisiyo y’igihugu yo kurwanya Jenoside, Dr Bizimana Jean Damascene, mu kiganiro yahaga abanyamakuru n’abayobozi b’ibitangazamakuru. Yaje gushimangirwa kandi n’umukozi muri Komisiyo y’ubumwe n’ubwiyunge Mugaga Jonston, avuga ko gahunda ya Ndi umunyarwanda yaje kuvana ipfunwe ku bana bakomoka ku babyeyi bakoze Jenoside.
Bagira bati « Nimwibaze umwana w’umukobwa, w’ikimero cyiza kandi w’umuhanga, ariko yatambuka bakaryana inzara ngo ni mwene ruharwa runaka. Uwo nawe agenda yikandagira azi ko bamuvuga, hakaba n’aho we ubwe yiheza akeka ko yahorwa ibyo se cyangwa nyina yakoze ». Hagarutswe no ku buhamya bwatanzwe n’umukozi mu biro by’umukuru w’igihugu wavuze ko mu babyeyi akurikiranweho ibyaha bifitanye isano na Jenoside.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Dr Bizimana ati « Yego icyaha ni gatozi, ariko umugayo ni karande ». Naho Mugaga ati « Icyaha ni gatozi, ariko umugayo ugira inkurikizi, ni icyasha ». Hifashishijwe insemburamatsiko y’umugani w’abanyankore, Mugaga yarekana ko umugayo mu muryango udasaza.
Uwo mugani uvuga umugabo wahemutse mu bakwe. Ubwo bari baje gusaba umugeni, yashatse gusura, arimunyamunya biranga biramucika. Ubwo aba « asuze mu bakwe »- no mu kinyarwanda abakwe barubahwa, gusura mu bakwe ni umugayo ukomeye.
Ubundi mu banyankore ukoze ibyo yahitaga yiyahura, ariko uyu yaratorongeye ajya mu ishyamba. Yibera iyo ariko akaba azi aho inka ze zirisha, abashumba batamuzi. Kera kabaye yaje kubaza umwuzukuru we wari uziragiye, ati « ese sha izi nka uragiye ziba izande ? » Umwana aramusubiza ati « ni iza sogokuru ».
Umugabo ati « ese uwo sogokuru wawe abaho ? », Umwana ati « ngo yasuze mu bakwe bimutera ikimwaro aratorongera, byabaye kera ntaravuka ». Umugabo ati « na n’ubu baracyabivuga se », umwana ati « biri ubu ahubwo niyo nkuru ». Nguwo rero umugayo, ukuntu ukurikirana kandi utibagirana.
Uruhare rw’abanyamakuru
Dr Bizimana arasaba abanyamakuru gutangaza ibijyanye na Jenoside, muri iki gihe twitegura kwibuka ku ncuro ya 23, no mu bindi bihe. Barasabwa kandi gusobanura no gutangaza uko itegeko rirebana n’ingengabitekerezo ya Jenoside ryubahirizwa.
Iryo tegeko ryerekeye icyaha cy’ingengabitekerezo ya jenoside n’ibindi byaha bifitanye isano na yo, ryagiyeho mu 2003, rivugururwa mu 2008, irya nyuma ni n° 84/2013 ryo kuwa 11/09/2013.
Dr Bizimana ati « itangazamakuru rigire uruhare mu gusobanura iki cyaha, ingorane ziri mu kugikurikirana, uko inkiko n’abacamanza bakibona, ndetse no gutanga inama ku byanozwa ».
Muri uru rwego, abanyamakuru 16 boherejwe mu turere twa Musanze na Rubavu, ku bufatanye bwa CNLG, NURC n’inama nkuru y’itangazamakuru (MHC). Mu gihe cy’icyumweru, bazaba bareba uko ingengabitekerezo ya Jenoside ihagaze muri utwo turere, banarebe aho gahunda ya Ndi umunyarwanda igeze.
Kuva mu 2010 kugeza 2015, ibyaha bijyanye n’ingengabitekerezo ya Jenoside byagabanutseho 85%, kuko byavuye ku 157 bigera kuri 25.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Karegeya Jean Baptiste/Bwiza.com
 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *