Riberakurora wa Adolphe uvuga ko yambuwe umutungo na Mutangana

Guverinoma yasobanuye ikibazo cy’umuturage na Mutangana wiswe umuvandimwe wa Perezida Kagame

Sangiza iyi nkuru

Guverinoma y’u Rwanda yasobanuye imiterere y’ikibazo cy’umutungo umuturage wo mu murenge wa Ruhango, akarere ka Ruhango witwa Riberakurora Adolphe yavuze ko afitanye na Mutangana Eugène ushinzwe kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima mu rwego rw’igihugu rw’iterambere, RDB.

Riberakurora yabwiye Perezida Kagame wari wasuye akarere ka Ruhango kuri uyu wa 25 Kanama 2022 ko Mutangana yatwaye inzu n’ikibanza iherereyemo bya nyina biherereye mu murenge wa Kanombe mu karere ka Kicukiro, kandi ngo yumva abayobozi bavuga ko uyu muyobozi ari umuvandimwe w’Umukuru w’Igihugu.

Riberakurora yagize ati: “Hari umuntu hano mu Rwanda ukomeye cyane witwa Mutangana Eugène ukora muri RDB, yanyuze ku mutungo w’iwacu uri i Kanombe, umutungo wanditse kuri Mama, arangije yagiye gusura Lt Col. Kananga, avuga ko uwo mutungo agiye kuwutwara, Lt Col (Rdt) Kananga amubwira ko uwo mutungo ufite ba nyirawo, hari umwana w’umusore unawukurikirana.”

Riberakurora wa Adolphe uvuga ko yambuwe umutungo na Mutangana
Riberakurora wa Adolphe uvuga ko yambuwe umutungo na Mutangana

Yakomeje agira ati: “Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, abayobozi bambwira ko ngo ari umuvandimwe wawe.” Umukuru w’Igihugu yahise amubaza ati: “Twaba tugira icyo dupfana cyangwa hari icyo apfana n’undi uwo ariwe wese, yaraje gusa abona umutungo aho ati ndawujyanye?” Riberakurora yasubije ko ari ko uyu muyobozi muri RDB yabigenje.

Umukuru w’Igihugu yavuze ko azabaririza amenye isano na Mutangana witwa umuvandimwe we, ati: “Harya akora muri RDB? Ubwo nzajya kubaririza menye icyo dupfana, ntabwo muzi, ntabwo nzi icyo dupfana.”

Guverinoma yasobanuye imiterere y’ikibazo

Umuvugizi wa guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo, amaze gutangariza kuri Twitter ko ikibazo cya Riberakurora kiri mu byaganiriwemo mu kiganiro Perezida Kagame yaraye agiranye n’abavuga rikumvikana bo mu ntara y’Amajyepfo, cyabereye mu karere ka Huye.

Muri iki kiganiro, Makolo asobanura ko byagaragaye ko umutungo uvugwa muri iki kibazo ari uw’umuntu uba muri Canada, kandi Riberakurora yemerewe kumuhagararira mu rwego rw’amategeko, ariko akaba atemerewe kuwubarwaho nka nyirawo, keretse gusa kwerekana ibyangombwa.

Ku mpamvu Mutangana avugwa muri uyu mutungo, Makolo yagize ati: “Umutungo ufatwa nk’umutungo wasizwe mu 1994, ugurwa byemewe n’amategeko na Mutangana, waje kuwugurisha. Muri iki kibazo, mu gihe nyir’umutungo w’ukuri yaza awusaba, itegeko rivuga ko akarere kakwishyura agaciro kawo, havuyemo 10% cy’amafaranga ahabwa Leta yemewe n’amategeko.”

Makolo yasobanuye ko icyo Riberakurora atavuze ari uko amafaranga abikiwe nyir’umutungo nyakuri kandi kuwumusumbiza bitashoboka. Ati: “Icyo ubaza/uhagarariye mu mategeko atavuze ni uko amafaranga abikiwe nyir’umutungo nyakuri, kuko bitashoboka gusubizwa umutungo. Amafaranga aguma kuri konte y’akarere kandi azahabwa nyirawo mu gihe yayasaba.”

Perezida Kagame yari yabajije Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen. Jean Bosco Kazura, niba azi Lt Col. (Rtd) Kananga, amusubiza ko amuzi ndetse uyu musirikare mukuru asezeranya Umukuru w’Igihugu ko agiye gukurikirana iki kibazo, akamenya ukuri kwacyo.

Perezida Kagame yasobanuzaga Riberakurora imiterere y'iki kibazo
Perezida Kagame yasobanuzaga Riberakurora imiterere y’iki kibazo

Soma Izindi Nkuru

46 Responses

  1. Guverinoma yasobanuye ikibazo cy’umuturage na Mutangana wiswe umuvandimwe wa Perezida Kagame
    Ngewe sinumva ukuntu bagurisha umutungo wumuntu barangiza ngobaramubikiye kuri konte ya karere,naza bazamusuniza ayavuyemo,ese kuki batamusubiza umutungowe ? Yabatumye kumugurishiriza ? Birimo amanyanga pe.

      Uwo muyobozi watwaye uwo mutungo se ni umwana wa Akarere kuburyo aho kugaragara we hagaragara Akarere? Niko kagurishije uwo mutungo se?
      Uwo uwitirirwa se bajya kuwugurisha babibwiye uwo bahakana ko ntaburenganzira awufiteho ngo nawe amenyeshe uwo bavuga ko uwumuragiriye?
      Ndumva harimo urusobe rwamanyanga, rukwiye kugenzuranwa ubushishozi, H.E intore izirusha intambwe niyo yabivumbura ukuri kose kukamenyekana. ubutabera kuri Bose.

    2. Guverinoma yasobanuye ikibazo cy’umuturage na Mutangana wiswe umuvandimwe wa Perezida Kagame

  3. Guverinoma yasobanuye ikibazo cy’umuturage na Mutangana wiswe umuvandimwe wa Perezida Kagame
    uyunarenganurwe p.

  4. Guverinoma yasobanuye ikibazo cy’umuturage na Mutangana wiswe umuvandimwe wa Perezida Kagame
    uyunarenganurwe p.

  5. Guverinoma yasobanuye ikibazo cy’umuturage na Mutangana wiswe umuvandimwe wa Perezida Kagame
    Ariko muzabesha kugezarya abanyarwanda kotuzi ukuri murekekutubesha

    1. Guverinoma yasobanuye ikibazo cy’umuturage na Mutangana wiswe umuvandimwe wa Perezida Kagame
      Ariko nibwo Wenda impanvu yunvikana,Wenda haribyo yagirizwa arinacyo cyatumye mufatira umutungowe,Arikose mubona ibyo Ari ukuri kko?? Njyewe ndabonako iriya mugabo icyibazo cye gifite ishingiro

    2. Guverinoma yasobanuye ikibazo cy’umuturage na Mutangana wiswe umuvandimwe wa Perezida Kagame
      Ariko nibwo Wenda impanvu yunvikana,Wenda haribyo yagirizwa arinacyo cyatumye mufatira umutungowe,Arikose mubona ibyo Ari ukuri kko?? Njyewe ndabonako iriya mugabo icyibazo cye gifite ishingiro

    3. Guverinoma yasobanuye ikibazo cy’umuturage na Mutangana wiswe umuvandimwe wa Perezida Kagame
      Ariko nibwo Wenda impanvu yunvikana,Wenda haribyo yagirizwa arinacyo cyatumye mufatira umutungowe,Arikose mubona ibyo Ari ukuri kko?? Njyewe ndabonako iriya mugabo icyibazo cye gifite ishingiro

    4. Guverinoma yasobanuye ikibazo cy’umuturage na Mutangana wiswe umuvandimwe wa Perezida Kagame
      Ariko nibwo Wenda impanvu yunvikana,Wenda haribyo yagirizwa arinacyo cyatumye mufatira umutungowe,Arikose mubona ibyo Ari ukuri kko?? Njyewe ndabonako iriya mugabo icyibazo cye gifite ishingiro

    5. Guverinoma yasobanuye ikibazo cy’umuturage na Mutangana wiswe umuvandimwe wa Perezida Kagame
      Wowe uzi ukuri se wakuvuze?

    6. Guverinoma yasobanuye ikibazo cy’umuturage na Mutangana wiswe umuvandimwe wa Perezida Kagame
      Wowe uzi ukuri se wakuvuze?

  6. Guverinoma yasobanuye ikibazo cy’umuturage na Mutangana wiswe umuvandimwe wa Perezida Kagame
    Ariko muzabesha kugezarya abanyarwanda kotuzi ukuri murekekutubesha

  7. Guverinoma yasobanuye ikibazo cy’umuturage na Mutangana wiswe umuvandimwe wa Perezida Kagame
    Uyu Riberakurora ikibazo yarakiremereje bitari ngombwa kuko uwo mutungo si uwe ndetse n’umubyeyi we ntiyahatuye nkuko yabivuze ahubwo nyirumutungo azegere ubuyobozi bumusobanurire kuko impamvu hafashwe uwo mwanzuro. My view

  8. Guverinoma yasobanuye ikibazo cy’umuturage na Mutangana wiswe umuvandimwe wa Perezida Kagame
    Uyu Riberakurora ikibazo yarakiremereje bitari ngombwa kuko uwo mutungo si uwe ndetse n’umubyeyi we ntiyahatuye nkuko yabivuze ahubwo nyirumutungo azegere ubuyobozi bumusobanurire kuko impamvu hafashwe uwo mwanzuro. My view

  9. Guverinoma yasobanuye ikibazo cy’umuturage na Mutangana wiswe umuvandimwe wa Perezida Kagame
    ibyo bintu namanyanga
    nnex ko government
    yaribizi kitabikemuye
    ikarindira ko umuturage
    abivuga
    ahubwo uwo makolo
    nawe afatanyije nuwa
    nyaze umutungo

  10. Guverinoma yasobanuye ikibazo cy’umuturage na Mutangana wiswe umuvandimwe wa Perezida Kagame
    ibyo bintu namanyanga
    nnex ko government
    yaribizi kitabikemuye
    ikarindira ko umuturage
    abivuga
    ahubwo uwo makolo
    nawe afatanyije nuwa
    nyaze umutungo

  11. Guverinoma yasobanuye ikibazo cy’umuturage na Mutangana wiswe umuvandimwe wa Perezida Kagame
    Surwumwe,uyu afite ikibazo kijya gusa nicyanjye nonehotwe umujyi wakigali wagurishije umutungo wacu twarahunze nababyeyi bapfira mubuhungiro! Icyibi baba bagirango turege mu nkiko bakore ibishoboka byose dutsindwe bizabe icyemezo kinkiko ntakuka ntamuyobozi wa kigali wagufasha(uwari wadufashije ni TITo akiri umuvunyi mukuru)

  12. Guverinoma yasobanuye ikibazo cy’umuturage na Mutangana wiswe umuvandimwe wa Perezida Kagame
    Surwumwe,uyu afite ikibazo kijya gusa nicyanjye nonehotwe umujyi wakigali wagurishije umutungo wacu twarahunze nababyeyi bapfira mubuhungiro! Icyibi baba bagirango turege mu nkiko bakore ibishoboka byose dutsindwe bizabe icyemezo kinkiko ntakuka ntamuyobozi wa kigali wagufasha(uwari wadufashije ni TITo akiri umuvunyi mukuru)

  13. Guverinoma yasobanuye ikibazo cy’umuturage na Mutangana wiswe umuvandimwe wa Perezida Kagame
    Nukuri ibyo ntabwo aribyope gufatira umutungo wumuntu kko ???

  14. Guverinoma yasobanuye ikibazo cy’umuturage na Mutangana wiswe umuvandimwe wa Perezida Kagame
    Nukuri ibyo ntabwo aribyope gufatira umutungo wumuntu kko ???

  15. Guverinoma yasobanuye ikibazo cy’umuturage na Mutangana wiswe umuvandimwe wa Perezida Kagame
    Mbega ubusambo,mbega ubusambo umuntu ukora muri RDB uhembwa ayo mafaranga yose ajya kwambura abantu ibyabo kugahati,burya abakire ntibanyurwa namba.mubigaragara Eugene yaribye pe itegeko ryogufatira umutungo rifatira numutungo ufite abawuhagarariye bizwi namategeko.nonese akarere ko gafite uburenganzira bwo gutwara ibintu bifite banyirabyo.mbega umugabo wigisambo we Eugene uri intanyurwa pe

  16. Guverinoma yasobanuye ikibazo cy’umuturage na Mutangana wiswe umuvandimwe wa Perezida Kagame
    Mbega ubusambo,mbega ubusambo umuntu ukora muri RDB uhembwa ayo mafaranga yose ajya kwambura abantu ibyabo kugahati,burya abakire ntibanyurwa namba.mubigaragara Eugene yaribye pe itegeko ryogufatira umutungo rifatira numutungo ufite abawuhagarariye bizwi namategeko.nonese akarere ko gafite uburenganzira bwo gutwara ibintu bifite banyirabyo.mbega umugabo wigisambo we Eugene uri intanyurwa pe

  17. Guverinoma yasobanuye ikibazo cy’umuturage na Mutangana wiswe umuvandimwe wa Perezida Kagame
    Ahhhh NGO nireta yubumwe ubwo ntibamuriye riva

  18. Guverinoma yasobanuye ikibazo cy’umuturage na Mutangana wiswe umuvandimwe wa Perezida Kagame
    Ahhhh NGO nireta yubumwe ubwo ntibamuriye riva

  19. Guverinoma yasobanuye ikibazo cy’umuturage na Mutangana wiswe umuvandimwe wa Perezida Kagame
    Ndumiwe Koko ngo barawumugurishirije.babitse amafranga.bahagurijijec kubera iyihe mpamvu.

  20. Guverinoma yasobanuye ikibazo cy’umuturage na Mutangana wiswe umuvandimwe wa Perezida Kagame
    Ndumiwe Koko ngo barawumugurishirije.babitse amafranga.bahagurijijec kubera iyihe mpamvu.

  21. Guverinoma yasobanuye ikibazo cy’umuturage na Mutangana wiswe umuvandimwe wa Perezida Kagame
    Leta ifite inshingano zo kurebera udahari umutungo ariko nta burenganzira ifite yo kuwugurisha, keretse ari Cyamunara yemewe n’amategeko. Ibyo ni amanyanga. Bazabirebe neza uko wagurishijwe. Kandi uwo mwana afite uburenganzira bwo kuwukurikurana kuko awufiteho uruhare, apfa kuba afite procuration. John

  22. Guverinoma yasobanuye ikibazo cy’umuturage na Mutangana wiswe umuvandimwe wa Perezida Kagame
    Leta ifite inshingano zo kurebera udahari umutungo ariko nta burenganzira ifite yo kuwugurisha, keretse ari Cyamunara yemewe n’amategeko. Ibyo ni amanyanga. Bazabirebe neza uko wagurishijwe. Kandi uwo mwana afite uburenganzira bwo kuwukurikurana kuko awufiteho uruhare, apfa kuba afite procuration. John

  23. Guverinoma yasobanuye ikibazo cy’umuturage na Mutangana wiswe umuvandimwe wa Perezida Kagame
    Ni ikibazo cyamategeko akoze nabi
    Gusa numva bawucunga bakanawubyaza umusaruro
    Nyirawo yagaruka akawusubizwa, et c tout.

  24. Guverinoma yasobanuye ikibazo cy’umuturage na Mutangana wiswe umuvandimwe wa Perezida Kagame
    Ni ikibazo cyamategeko akoze nabi
    Gusa numva bawucunga bakanawubyaza umusaruro
    Nyirawo yagaruka akawusubizwa, et c tout.

  25. Guverinoma yasobanuye ikibazo cy’umuturage na Mutangana wiswe umuvandimwe wa Perezida Kagame
    Harimo amanyanga. Koyavuzeko umutungo wanyanywe na mutangana Eugene , harubwo yavuzeko ari akarere kawujyanye?
    Oya keretse niba mutangana ariwe karere. Aya akwiye gusubizwa property ziwe…

    Murwanda rwa H.E … Ntimwagakwiye kuba mumuvangira bene ako kageni

  26. Guverinoma yasobanuye ikibazo cy’umuturage na Mutangana wiswe umuvandimwe wa Perezida Kagame
    Harimo amanyanga. Koyavuzeko umutungo wanyanywe na mutangana Eugene , harubwo yavuzeko ari akarere kawujyanye?
    Oya keretse niba mutangana ariwe karere. Aya akwiye gusubizwa property ziwe…

    Murwanda rwa H.E … Ntimwagakwiye kuba mumuvangira bene ako kageni

  27. Guverinoma yasobanuye ikibazo cy’umuturage na Mutangana wiswe umuvandimwe wa Perezida Kagame
    Ibi bintu ntibisobanutse p,uyu muturage narenganurwe!

  28. Guverinoma yasobanuye ikibazo cy’umuturage na Mutangana wiswe umuvandimwe wa Perezida Kagame
    Ibi bintu ntibisobanutse p,uyu muturage narenganurwe!

  29. Guverinoma yasobanuye ikibazo cy’umuturage na Mutangana wiswe umuvandimwe wa Perezida Kagame
    Hhhhh birakaze mbuze icyo mvuga????

  30. Guverinoma yasobanuye ikibazo cy’umuturage na Mutangana wiswe umuvandimwe wa Perezida Kagame
    Hhhhh birakaze mbuze icyo mvuga????

  31. Guverinoma yasobanuye ikibazo cy’umuturage na Mutangana wiswe umuvandimwe wa Perezida Kagame
    Byenda gusetsa! Abategetsi bacu nabo ntibavuga rumwe kuri iki kibazo! Makolo ati icy kibanza ntabwo ari icye (uwatakambiye Perezida) kandi amafaranga yavuyemo tuyabikiye nyiribintu. Minijust ati uriya mugabo twamuhaye amafaranga arayanga yuko we ashaka gusubirana ibye. Kazura niwe wasebye kurusha abandi yuko yivanze mu bintu bidafite aho bihuriye n’inshingano ze. Yagombaga kudasubiza kiriya kibazo ariko ahitamo kwitsa kuri “abandonned property”! Umugaba w’ingabo ahurirahe n’icyo kibazo? Umukuru w’igihugu yahuye n’uruva gusenya yuko yamenye ko uwitwaje icyenewabo atwara iby’abandi. Uriya Eugene kandi arazwi mu mulyango wa Nyakubahwa nkuko ntawe utazi Byusa. Icyanteye kwibaza ni aho Perezida yavuze ati. “Yabikoze nk’abandi bose” bivuzeko hari n’abandi batwara ibya rubanda mu mayeli! Birababaje!

  32. Guverinoma yasobanuye ikibazo cy’umuturage na Mutangana wiswe umuvandimwe wa Perezida Kagame
    Byenda gusetsa! Abategetsi bacu nabo ntibavuga rumwe kuri iki kibazo! Makolo ati icy kibanza ntabwo ari icye (uwatakambiye Perezida) kandi amafaranga yavuyemo tuyabikiye nyiribintu. Minijust ati uriya mugabo twamuhaye amafaranga arayanga yuko we ashaka gusubirana ibye. Kazura niwe wasebye kurusha abandi yuko yivanze mu bintu bidafite aho bihuriye n’inshingano ze. Yagombaga kudasubiza kiriya kibazo ariko ahitamo kwitsa kuri “abandonned property”! Umugaba w’ingabo ahurirahe n’icyo kibazo? Umukuru w’igihugu yahuye n’uruva gusenya yuko yamenye ko uwitwaje icyenewabo atwara iby’abandi. Uriya Eugene kandi arazwi mu mulyango wa Nyakubahwa nkuko ntawe utazi Byusa. Icyanteye kwibaza ni aho Perezida yavuze ati. “Yabikoze nk’abandi bose” bivuzeko hari n’abandi batwara ibya rubanda mu mayeli! Birababaje!

  33. Guverinoma yasobanuye ikibazo cy’umuturage na Mutangana wiswe umuvandimwe wa Perezida Kagame
    Abategetsi bavuguruzanye! Umwe ati twamuhaye amafaranga arayanga, undi ati arashaka amafaranga ariko mukanya ati yatwatse amafaranga. Makolo we ati turamubikiye, tuzayamuha! Perezida ati “file closed” yuko uwanyanganyije yakoze nkuko abandi bose bakora! Umugaba w’ingabo ati ibyo ni “abandonned property”. Ikibazo kitashubijwe ni itegeko lyicwa nkana. Iyo ubonye ibyawe byibwe, urukiko kukemera ibimenyetso, usubizwa ibyawe. Iyo hari uwari wabiguze akurikirana uwo baguze ariko wowe wabonye ibyawe. Naho Makolo ibyo avuga by’uko Leta cyanga akarere bibikira umuntu byaba ari iteka yavanye ahandi bakoresha article 16 “deburuye vu” (ahatari itegeko urirwariza).

  34. Guverinoma yasobanuye ikibazo cy’umuturage na Mutangana wiswe umuvandimwe wa Perezida Kagame
    Abategetsi bavuguruzanye! Umwe ati twamuhaye amafaranga arayanga, undi ati arashaka amafaranga ariko mukanya ati yatwatse amafaranga. Makolo we ati turamubikiye, tuzayamuha! Perezida ati “file closed” yuko uwanyanganyije yakoze nkuko abandi bose bakora! Umugaba w’ingabo ati ibyo ni “abandonned property”. Ikibazo kitashubijwe ni itegeko lyicwa nkana. Iyo ubonye ibyawe byibwe, urukiko kukemera ibimenyetso, usubizwa ibyawe. Iyo hari uwari wabiguze akurikirana uwo baguze ariko wowe wabonye ibyawe. Naho Makolo ibyo avuga by’uko Leta cyanga akarere bibikira umuntu byaba ari iteka yavanye ahandi bakoresha article 16 “deburuye vu” (ahatari itegeko urirwariza).

  35. Guverinoma yasobanuye ikibazo cy’umuturage na Mutangana wiswe umuvandimwe wa Perezida Kagame
    Iki kibazo kizakemuka H.E nasubira mu Ruhango
    Iyi muturage baramwambuye izuba riva
    Maze bitwaza……..?!

  36. Guverinoma yasobanuye ikibazo cy’umuturage na Mutangana wiswe umuvandimwe wa Perezida Kagame
    Iki kibazo kizakemuka H.E nasubira mu Ruhango
    Iyi muturage baramwambuye izuba riva
    Maze bitwaza……..?!

  37. Guverinoma yasobanuye ikibazo cy’umuturage na Mutangana wiswe umuvandimwe wa Perezida Kagame
    Iki kibazo kizakemuka H.E nasubira mu Ruhango
    Iyi muturage baramwambuye izuba riva
    Maze bitwaza……..?!

  38. Guverinoma yasobanuye ikibazo cy’umuturage na Mutangana wiswe umuvandimwe wa Perezida Kagame
    Iki kibazo kizakemuka H.E nasubira mu Ruhango
    Iyi muturage baramwambuye izuba riva
    Maze bitwaza……..?!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *