Perezida Kagame yasabye abayobozi bari mu Umwiherero kuzarasa ku ntego ndetse bakongera kwisuzuma

Sangiza iyi nkuru

Ubwo yatangizaga Umwiherero w’abayobozi ku nshuro ya 14 kuri uyu wa Gatandatu, itariki 25 Gashyantare, perezida w’u Rwanda, Paul Kagame yabwiye abayobozi ko amateka mabi u Rwanda rwanyuzemo asobanuye ko Abanyarwanda badashobora kunyura mu nzira imwe n’abandi ahubwo bagomba kwiyumvisha ko ibyo baba bagomba gukora biba byihutirwa. Yabasabye kongera ingufu mu byo bakora kandi abibutsa ko muri uyu Umwiherero bazarasa ku ntego kandi bakongera kwisuzuma.

33108707695_cf553e7407_z

32293173643_c021a01ca1_z

33066808096_776fc2d37a_z

Umukuru w’igihugu yibukije abayobozi bari muri uyu mushyikirano ubera mu Kigo cya Gisirikare cya Gabiro kiri mu Karere ka Gatsibo, mu Ntara y’iburasirazuba, ko inshingano yabo ya mbere ari uguhuza ibyo bifuza kugeraho n’ibikorwa kuko ngo udashobora kugira intego no kwifuza gusiga inyuma amateka yaranze igihugu kandi ntacyo ukora ngo ubigereho.

Yagize ati: “ Ntushobora kugira intego no kwifuza gusiga amateka yacu kure inyuma yacu ngo wongere unitware nk’aho ushobora gufata igihe cyawe ”.

[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

33108762755_f20c19191a_z

32727360300_d6b26d85fe_z

Perezida wa Repubulika yibukije abayobozi kujya bakorana ndetse ababwira ko kunanirwa kuvugana no gukorana biteza igihombo gikomeye. Yavuze ko byose babishobora ariko bagomba kubishyiraho umutima bagakoresha ubumenyi bafite kubw’inyungu z’igihugu n’abaturage bababaye.

32293161433_2263162e51_z

Yakomeje avuga ko U Rwanda rukeneye kugera kuri byinshi kandi rufite ubushobozi budahagije, ariko hakaba hakiri abantu bashobora badaterwa ubwoba no gutakaza. Yakomeje abaza agira ati: “ Ese turi guhuza ibyo twifuza kugeraho n’ibikorwa byacu ?”

32264549784_04ddbc27ee_z

Yakomeje agira ati: “ Twirirwa twishimira ibyiza twagezeho, ariko se kuki mudakora ibiruse ibyo mushobora gukora “?. Yakomeje avuga ko ugendeye ku mateka y’u Rwanda kugera ku byo twiyemeje mu by’ukuri bidashobora kugerwaho bidashyizweho umutima wose.

32952141482_e5a2f99273_z

Perezida Kagame yasoje ijambo avuga ko yizeye ko aba bayobozi bayiye muri uyu mwiherero bazi ikibajyanye ari byo kurasa ku ntego no kongera kwisuzuma, abasaba gusubira mu nzira bagakora icyo Abanyarwanda babatezeho.

Andi mafoto:

33108802095_8dbbf04194_z 33108697765_a2ff7e2c1c_z 33066892626_91760daf8b_z 32952227712_b4ebc7294e_z 32952144222_2725b6b3b8_z 32981617321_b6df604b04_z 32727355540_fae739923b_z 32952116692_b177258ed0_z 32294354443_f791d7562b_z 32293175533_7b023fef10_z 32264543484_5616a826d2_z 32263236724_bccbf08f99_z 32263282414_2fd3bd0a6c_z 32264540434_2ffdb272c3_z

Amafoto: Village Urugwiro

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
 
Dennis Ns./Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *