Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda, yasabiye abayobozi b’ikigo cya UCAA gishinzwe indege za gisivile mu gihugu cye guhanwa kubera icyo yise kunanirwa gushyiraho ingamba zihagije z’umutekano ku kibuga mpuzamahanga cy’indege cya Entebbe.
Ni mu ibaruwa ndende Perezida Museveni aheruka kwandikira Gen Katumba Eduard Wamala usanzwe ari Minisitiri w’Umurimo n’Ubwikorezi muri Uganda, akanaba ufite mu nshingano urwego rw’ubwikorezi bwo mu kirere muri icyo gihugu.
Yatanze iri tegeko nyuma y’uko mu gitondo cyo ku wa 20 Mata 2020, indege ya RwandAir yanyereye ku Kibuga cy’Indege cya Entebbe ubwo yageragezaga kugwa, bituma ihagarara mu byatsi biri iruhande rw’inzira yagenewe kunyuramo.
Icyo gihe nta kibazo na kimwe abagenzi bari bayirimo bigeze bagira.
Nyuma y’iyi mpanuka Uganda yakoze iperereza ryayobowe na Brig Henry Isoke ukuriye ishami rishinzwe kurwanya ruswa muri Perezidansi ya kiriya gihugu. Abayobozi muri Uganda bavuze ko kuriya kunyerera kwatewe n’ikirere kibi.
Perezida Museveni cyakora cyo mu ibaruwa yandikiye Gen Katumba, yasabye ko ibibazo bya tekiniki biri muri UCAA bikemurwa.
Ati: “Umupilote [wa RwandAir] yaba yarakoze ikosa cyangwa atararikoze, ndajwe ishinga cyane n’amakosa ya UCAA ndetse n’ubuyobozi bw’ikibuga.”
Perezida Museveni mu ibaruwa ye yanashyikirijwe abarimo Visi-Perezida, Jessica Alupo, Robinah Nabbanja usanzwe ari Minisitiri w’Intebe, Kiryowa Kiwanuka usanzwe ari inkuru ya Leta ya Uganda, Vincent Ssempijja usanzwe ari Minisitiri w’Ingabo na Gen Wilson Mbosu Mbadi usanzwe ari Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda; yibajije impamvu UCAA idafite ibikoresho byo guterura indege zangiritse.
Ati: “Ubwo se none akazi kayo ni akahe?”
Museveni nanone yabajije impamvu Igisirikare cya Uganda gisanzwe gifite impamvu nyinshi z’intambara na cyo cyaba kidafite ibikoresho byo kuvanaho indege zangiritse.
Hagati aho Vianney Luggya usanzwe ari Umuyobozi muri UCAA yabwiye Daily Monitor ko ibyo Museveni yavuze atari ukuri 100%, kuko kiriya kigo gisanzwe gifite imashini ziciriritse zo guterura ziriya ndenge.
Museveni mu ibaruwa yandikiye Katumba yanazamuye ikibazo cy’imihanda yo mu kibuga cy’indege bivugwa ko yasinye, yibaza impamvu itariho amatara ahagije, asaba ko hagira icyakorwa.


