Igihugu cya Uganda ni kimwe mu bihugu byakuwe kure, bibona Demokarasi nyuma y’urugamba rutoroshye rwari ruyobowe na Perezida Museveni wari utewe ingabo mu bitugu n’abasirikare b’urugamba barimo n’abana b’u Rwanda.
Muri aba bana b’igihugu Museveni yifashishije kugirango avane igihugu mu manga, harimo abagiye bamwiyomoraho nyuma yaho afashe igihugu wasubiza amaso inyuma ugasanga yari yarabafashe nk’abavandimwe cyangwa abana be.
Gen Major Mugisha Muntu ni umwe mu basirikare ba Museveni umuntu atatinya kuvuga ko ari umusirikare w’urugamba bitewe n’ibikorwa bye, bagiye bitandukanya na Museveni mu gihe we yari yaramwiyegereje nk’umujyanama we.
Gen Mugisha Muntu:
Muntu Mugisha yavutse tariki ya 7 Ukwakira 1958, avukira ku butaka bwa Uganda mu karere ka Ntungamo, yakuriye mu gihugu n’amashuli ayigira mu gihugu dore ko yari afite se witwa Enock Ruzima Muntuyera wari warashakanye na Aida Matama Muntuyera, se yari azwi cyane ndetse ari n’inshuti ya Perezida Obote.

Gen.Mugisha Muntu akaba yarize mu mashuri atandukanye aho yatangiriye muri Mbarara Junior School, Kitunga Primary School na Kitunga High School, nyuma yaje no kwiga muri Kaminuza ya Makerere ikomeye mu gihugu cya Uganda ndetse no mu karere. Icyiciro cya kabiri cya kaminuza yagisoje mu ishami rya Siyansi politiki (Political Science).
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Izina niryo muntu, Mugisha yari umunyamahirwe cyane, kubera se wari waranditse izina kugera naho Perezida Obote yamwitiriye ikigo cy’amashuli (Kitunga High School , Obote yari yarayise Muntuyera High School).
Ibi byafashije Muntu gukundwa ndetse no kwizerwa na Perezida, ubwo yari arangije kaminuza, Obote yibwiraga ko umwana yafataga nk’umuhungu we arangije amashuli ndetse ko agiye kumuha umwanya mu buyobozi, ibi Mugisha Muntu ntiyabikojejwe ahubwo yahise agana iy’ishyamba ajya mu ishyaka NRA (Nationala Resistance Army) rya Museveni. Ibintu byashenguye umutima Perezida Obote.
Bivugwa ko Muntu yaje kuraswa mu gituza ubwo bari mu ishyamba ariko ntiyapfa aza kuvurizwa Kampala arakira. Amaze gukira yasubiye ku rugamba ararwana intambara arayisoza.
Museveni n’ingabo ze bamaze kubohora igihugu
Mu 1986, ubwo Perezida Museveni yari amaze gufata igihugu, yahise agira Mugisha umuyobozi mukuru w’urwego rushinzwe iperereza. Mugisha yaje koherezwa kwiga mu Burusiya ibya gisirikare avuyeyo ahita ashingwa kuyobora urugamba mu Majyaruguru ya Uganda aho inyeshyamba zari zimeze nabi [yari afite ipeti rya Majoro]. Yahavanye intsinzi bituma Museveni akomeza kumukunda no kumwizera.

Mugisha yazamuwe mu ntera hutihuti, kugeza ubwo yabaye n’umugaba mukuru w’ingabo za Uganda UPDF (Chief of Defence Forces of Uganda). Museveni nawe kubera urukundo yamukundaga iyo urebye usanga nawe yaramufataga nk’umuhungu we. Yaramuzamuye mu mapeti amugeza ku rya General Major.
Iri peti rya Genaral Major, Mugisha Muntu yari agezeho, ubu ni naryo Muhoozi Kainerugaba, umuhungu wa Museveni agezeho, iyi mfura ye nayo ayizamura mu ntera amanywa n’ijoro.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Muntu yabaye Minisitiri, yabaye umujyana wa Perezida Museveni mu bya politiki ndetse n’igisirikare, yizerwa ndetse anakundwa na Perezida n’abandi basirikare bagenzi be. 2001 yatoranyijwe ari umwe mu basirikare 9 bari bahagarariye igisirikare cya Uganda mu nteko.
Gen Mugisha Muntu yaje kwivana ku ibere agikunzwe:
Gen.Mugisha Muntu yaje guteza ikibazo mu gisirikare aho abasirikare bakuru(officers) batize atabahaga icyubahiro cyabo kubera ko batize ahubwo agashyigikira abize, byatumye abarimo Gen.Kazini bamurwanya bityo birangira igisirikare akivuyemo atangira kurwanya Perezida Museveni.
Mu mwaka wa 2012, Gen Mugisha yinjiye mu ishyaka FDC (Forum for Democratic Change) ritavuga rumwe na Leta ya Museveni, iri shyaka ubu riyobowe na Dr Kizza Besigye nawe wahoranye na Gen Muntu ku rugamba rwo kubohora igihugu, Dr Kizza we akaba yari n’umuganga wa Museveni.
Uku kurwanya ubutegetsi bwa Museveni yabonye bitamuhira ahitamo guhunga igihugu, ubu avugira hanze arwanya Leta ya Museveni, uku kwivana ku ibere kwe imburagihe kandi Perezida yari amukunze byagiye bituma benshi bamugarukaho cyane cyane abarwanya Leta.
Mu 2015, ikinyamakuru Daily Monitor cyo muri Uganda cyatangaje uburyo Mugisha aterana amagambo na Museveni, umwe asebya ishyaka rya mugenzi we.
Mugisha Muntu yavugaga ko Perezida Museveni ari umubeshyi, ko iyo yiyamamaza akoresha ibinyoma ashaka guhuma amaso abaturage kugirango bamutore, abizeza ibintu byinshi ariko bikarangira nta na kimwe akoze.
Yakomeje avuga ko Perezida Museveni akurura yishyira, avuga ko imitungo yose ya Uganda iri mu maboko y’ishyaka rye rya NRM, akongeraho ko Museveni agomba kumenya ko umutungo w’igihugu uri mu maboko y’abana b’igihugu.
Ibi bisa nk’ibyababaje Museveni maze nawe ahanura abaturage ababwira kutita ku bivugwa na Gen Muntu. Aha Museveni yashishikarizaga abaturage kuzatora umuyobozi w’akarere ka Bugiri wo muri NRA, ababuza kuzatora ukomoka muri FDC ko rigizwe n’abanyabinyoma.
Mugisha Muntu atangaza ko azataha ariko agategerezwa reka da. Mu buzima busanzwe yashakanye na Julia Kakonge Muntu mu 1992, bafitanye abana 2, umwe w’umuhungu wavutse mu 1993 n’umukobwa wavutse 1996.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Itangishatse Théoneste/Bwiza.com


