Perezida wa Repubulika, Paul Kagame uri mu ruzinduko mu karere ka Nyamasheke, yashimiye abatuye aka karere ku bw’uruhare rwabo mu gufatanya n’inzego zishinzwe umutekano mu guhashya umwanzi.
Umukuru w’Igihugu yagendereye aka karere mu gihe mu minsi yashize kari mu twibasiwe n’ibitero by’inyeshyamba z’umutwe wa MRCD/FLN.
Ni ibitero byaguyemo abaturage icyenda abandi benshi barakomereka mu turere twa Nyaruguru, Nyamagabe, Rusizi na Nyamasheke.
Ingabo z’u Rwanda cyakora cyo zashoboye kuburizamo ibyinshi muri biriya bitero, zica bamwe mu bagiye babigaba abandi bakwira imishwaro basubira iyo bari baturutse.
Kuri ubu umutekano wamaze kugaruka mu bice inyeshyamba zagabyemo biriya bitero hagati ya 2018 na 2019.
Perezida Paul Kagame ubwo yaganiraga n’abaturage ba Nyamasheke, yavuze ko Ingabo zonyine zitari gushobora guhashya umwanzi iyo bataza kubigiramo uruhare.
Ati: “Mu kanya kashize havuzwe iby’umutekano, umutekano havuzwe ukuntu ingabo zabashije guhashya umwanzi, ariko inzego z’umutekano ntabwo zari kubigeraho ibyo byose mudafatanyije. Namwe mwabigizemo uruhare, ni mwe mwabafashije kugira ngo batsinde uwo mwanzi. Mukomereze aho rero.”
Perezida Kagame yasabye ab’i Nyamasheke kujya bitabaza inzego zishinzwe umutekano ari uko hari aho bagejeje, nk’uko babigenje mu gihe cyashize.
Ati: “Abaturage mwarabanje mwirwanaho, ni mwe mwatangaga amakuru, hari ndetse na bake; ariko iyo ari ubuzima, hari abatakaje ubuzima ariko ndagira ngo mbashimire cyane kuri ibyo.”
Perezida Kagame yunzemo ko ubufatanye bariya baturage bagiranye n’Ingabo z’u Rwanda ari ingenzi muri byose, ndetse no mu iterambere.


