Rutahizamu wa APR FC ndetse n’Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’, Lague Byiringiro, we na madamu we Uwase Kelia bibarutse imfura.
Madamu wa Lague yemeje aya makuru mu butumwa yanyujije ku rubuga rwe rwa Instagram.
Ati: “Nubwo umunsi wanjye waba mubi gute, bisaba umugeri umwe kugira ngo ibintu byose bigende neza.”
Amakuru avuga ko Lague na Madamu we bibarutse umwana w’umuhungu.
Byiringiro Lague w’imyaka 22 y’amavuko yasabye anakwa Kelia mu Ukuboza umwaka ushize, mbere y’uko bombi batangira kubana nk’umugabo n’umugore.


