Imirwano ikomeye iravugwa mu gihe ingabo za Ukraine zigerageza kwigarurira agace ko mu majyepfo ya Kherson ahafashwe n’Uburusiya. Inzobere mu bya gisirikare zabwiye BBC ko ibyo “bitazashoboka vuba”. Vitaliy Kim, ukuriye agace bituranye ka Mykolaiv yagize ati: “Imirwano ikomeye irakomeje, abasirikare bacu barimo gukora isaha ku yindi.” Ejo hashize mu cya kare, Ukraine yatangaje ko bwa mbere yabashije kumenesha umurongo wa mbere w’ubwirinzi ku rugamba w’Abarusiya. Ikinyamakuru The Moscow Times kivuga ko imirwano yavuzwe mu gace ka Kherson kagenzurwa n’ Uburusiya. Uburusiya buvuga ko ingabo za Ukraine zaneshejwe mu gitero cyazo cyasubijwe inyuma. Minisiteri y’ingabo i Moscow yavuze kandi ko hari benshi bahaguye mu ngabo za Ukraine, ariko ibivugwa n’impande zombi ntabwo byagenzuwe mu buryo bwigenga. Kherson yabaye umujyi wa mbere munini wa Ukraine wafashwe n’ingabo z’Uburusiya mu ntangiriro z’ibitero byabwo byatangiye tariki 24 Gashyantare uyu mwaka. Abasirikare bakuru ba Ukraine bakomeje kwirinda gutangaza amakuru arambuye ku bitero byo kwivuna, aho basaba rubanda gutegereza ayo makuru bihanganye.


