Kogeza imikino ya shampiyona y’umupira w’amaguru y’Ubwongereza English Premier League (EPL), mu bihugu birimo n’u Rwanda, aho iyi mikino ikunzwe n’abatari bake, mu gihe muri Uganda hari amakuru avuga ko ubu bitemewe keretse bisabiwe uburenganzira. Kuri ubu muri Uganda hari amakuru ko radiyo zose zategetswe kutongera kogeza imikino ya Premier League zitabiherewe uburenganzira na kompanyi yitwa Discovery Sports Limited (DSL). Bliz Ug. ivuga ko uzarenga kuri ayo mabwiriza radiyo ye ishobora guhagarikwa akanajyanwa mu nkiko. Iyi kompanyi yitwa Discovery Sports Limited (DSL) ivuga ko ariyo yatsindiye yonyine isoko ryo kogeza kuri radiyo imikino ya Premier League muri Uganda, ibihawe na kompanyi yitwa talkSport. Iyi kompanyi ya TalkSport niyo yemerewe kogeza kuri radiyo imikino yose ya Premier League yanze y’Ubwami bw’Ubwongereza. TalkSport ninayo izakomeza gutanga izo serivisi kuva muri uyu mwaka kugeza mu 2025. BWIZA ntiramenya niba mu Rwanda hari kompanyi ikora nka DSL ku buryo ishobora kwigira ku byabaye muri Uganda, bityo ikaba yakoma mu nkokora abaryoherwaga na Premier League bayumva ku nyakiramajwi zabo dore ko ari isinzi.

6 Responses
Kogeza imikino ya ‘Premier League’ kuri radiyo byaba bigiye kuba ikibazo mu bihugu birimo u Rwanda
Tubashimiye amakurumeza mutugezaho.

Njye nezezwa n’amakuru atandukanye mutugezaho
Mukomereze aho mureba cyane amakuru aba atavuzwe mu Rwanda.
Murakoze

Konunva bashaka kugora ubuzima aba télévision arahari nibyo byokwogeza ntawe ukibitegera