Loni ihangayikishijwe na Perezida Nkurunziza ushaka kuziyamamaza mu 2020

Sangiza iyi nkuru

Antonio Guterres, umunyamabanga mukuru w’umuryango w’abibumbye, yagarutse kuri manda ya 4 ya perezida Nkurunziza ngo ishobora kuzabyara ibyago bikomeye ku gihugu cy’u Burundi muri 2020.
Mu cyegeranyo cya Loni, Antonio Guterres yatangaje ko bafite impungenge bitewe n’amagambo Nkurunziza aherutse gutangaza agaragaza ko afite gahunda yo gushaka kwiziyamamaza muri 2020, habanjwe guhindura itegeko Nshinga.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Iki cyegeranyo yashyikirije akanama gashinzwe amahoro muri Loni, yakamenyesheje ko mu gihe Nkurunziza azaba yiyamamaje bizasubiza ibintu i Rudubi by’umwihariko bigasubiza inyuma inzira y’ibiganiro byo gushakira amahoro u Burundi Leta irimo n’abayirwanya.
Uyu muyobozi kandi yongeye kugaruka ku cyemezo cyafashwe na leta y’u Burundi cyo kwanga ko hoherezwa abasirikare bo kugarura amahoro mu gihe havugwaga ubwicanyi bukomeje bushobora kuba bwabyara jenoside.
Albert Shingiro, uhagarariye u Burundi muri Loni avuga ko yatangajwe n’ibi byatangajwe na Antonio Guterres, akavuga ko hari n’abandi bakuru b’ibihugu biyamamaza inshuro ya 4, iya 5 ndetse 6,… kandi ntibavugweho.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengiyumva Philippe/Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *