10a664fb-159f-4677-945c-fe17ebf65b3f.jpg

Musanze: Ahantu hamwe habereye impanuka enye mu masaha 15

Sangiza iyi nkuru

Impanuka enye zabaye mu isanteri ya Kabaya iri mu rugabano rw’Imidugudu ya Rukereza mu Kagari ka Kigombe na Kabaya mu Kagari ka Ruhengeri yose yo mu Murenge wa Muhoza mu Karere ka Musanze, mu gihe kitarenze mu masaha agera kuri 15.

Abaturage babwiye BWIZA ko impanuka ya Mbere yabaye kuwa Gatatu ahagana saa kumi n’ebyiri z’umugoroba kuwa Gatatu.

Umwe mu bari aho avuga ko yaturutse ku kuba umunyonzi (utwaye umugenzi ku igare) yakase mu muhanda uva mu Mujyi wa Musanze, unyuze ku muhanda wo kuri kontorole tekiniki, ageze ku Kabaya, ajya mu ugana i Nyakinama, agahura n’imodoka itwara ba mukerarugendo.

Yagize ati ” Umunyonzi yaje ahita yinjira mu muhanda umanuka i Nyakinama, imodoka ya ba mukerarugendo isa nk’aho yari yamubonye ariko igihe cyari cyarenze, yakase ayikikira, ahita afata hakurya mu nzira y’abanyamaguru agonga umugabo wari uhahagaze, uwo yari ahetse aragwa gusa bose ntibakomeretse.”

Aho hantu kandi mu gitondo nka saa moya n’igice, imodoka yagonganye n’amagare abiri, bamwe mu banyonzi twahageze bari gucumbagira bamwe imyenda yabacikiyeho.

Umwe mu banyonzi ati ” Uriya musaza aratugonze njye nari ntegereje umugenzi, agongana n’igare. (Yikanda ku rutugu) ikote ryanjye ryacitse, nanjye ubu ndi kubabara. Iyo aba bagenzi banjye bareka akatujyana kwa muganga ntibemere amafaranga.”

Undi wari ufashe inkweto za rugabire mu ntoki na we yavugaga ko bari bwakwiriye kuvuzwa n’uw’abagonze ariko bagenzi be babahaye Frw ibihumbi 10 baremera.

Mu masaa tatu nabwo undi mugabo wari utwaye umwana we ku igare, yakase amanuka i Nyakinama, umuhanda uba muto, bombi bagwa hasi bakomereka byoroheje nk’uko ababibonye batangarije iki kinyamakuru.

Ahagana mu masaa sita nabwo undi mugabo yagonze igare ryari riparitse hafi aho , yitura hasi arakomereka bidakabije.

BWIZA yavuganye na bamwe mu baturage bahakorera, bavuga ko uyu munsi wabaye udasanzwe kuba bamaze kubona impanuka enye mu gihe kitageze no ku munsi.

Bavuga ko ariko ko aho hantu n’ubundi haherutse kugwa umuntu wari ugiye kurangura inzoga muri Vunga ahita apfa.

Umwe mu bagabo bogosha, ati ” Uyu munsi wayoberanye ariko muri iyi santere rwagati habera impanuka bitewe n’uko imihanda ihahurira ari itatu ariko hakaba hato. Rimwe na rimwe abadongi, abanyonzi n’abamotari n’imodoka biba byihuta cyane.”

Umwe mu bahafite iduka avuga ko ” Aho iriya mihanda ihurira ni hato kandi ni itatu, ahandi abanyonzi baba bahaparitse. Byasaba ko bongera kwagura aho bashyize za borudire. Hariya uriya wari uhetse umwana yaguye, haguye umudongi ahita apfa.”

10a664fb-159f-4677-945c-fe17ebf65b3f.jpg

Mu Masangano y’umuhanda uva Nyamagumba, uva kuri Gurupoma n’uva muri Vunga uciye i Nyakinama/BWIZA 2022

Abakorera mu isanteri ya Kabaya bavuga ko ari ahantu haba abantu benshi bahatuye, abahakorera n’urujya n’uruza rw’abajya n’abava muri Vunga no mu bindi bice bya Musanze Ngororero na Gakenke, bityo ibinyabiziga bikaba biteje akaga muri iyo santeri.

Soma Izindi Nkuru

The Ben ari mu bitaro

April 16, 2026

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *