Umuhanzi Weasel Manizo yagaragaye ari kumwe n’indi nkumi avuga ko imutwitiye umwana wa 29 ushobora kuba ari we wa nyuma kugira ngo intego yo gukora ” Ishuri ry’abana” yihaye igerweho. Weasel yerakanye iyi nkumi mu gihe uwo baherukana bizwi ari Umunyarwandakazi, Teta Sandra batakiri kumwe nyuma y’inkuru z’uko yahondaguye uyu mugore babyaranye abana babiri. Muri videwo, Weasel wari kumwe n’iyi nkumi yambaye ipantaro y’ikoboyi y’ubururu n’umukufi mu nda n’isutiye y’umukara izengurutse amabere, ifashe mu ijosi ari nako bafatanye agatoki ku kandi. Uyu mugabo bitazwi icyo abagore baba bamukurikiranyeho dore ko azwiho kugira benshi, yumvikana avuga ngo ” Nsanzwe mfite abana 28 ubu umukunzi wanjye antwitiye uwa 29 bishoboka ko ari we wa nyuma.” Kugeza ubu ntiharamenyekana amazina y’uyu mukobwa wahise ajya mu mwanya wa Teta Sandra gusa ibinyamakuru bimwe bivuga ko uyu asanzwe ari ‘slay queen’.


