Bugesera: Ikiyobyabwenge cyiswe “36 oiseaux”kitaranduwe cyagarika ingogo

Sangiza iyi nkuru

Mu kiganiro Polisi yagiranye n’urubyiruko rw’abasukuti mu karere ka Nyarugenge ku bibi by’ibiyobyabwenge, abasukuti bahishuriye Polisi ikindi kiyobyabwenge cyiswe 36 oiseaux (inyoni 36).
Iki kiganiro cyabaye ku wa Gatandatu tariki 25 Gashyantare 2017, ubwo hasozwaga icyumweru cyahariwe abasukuti mu rwego rw’akarere ka Nyarugenge, kibera mu murenge wa Nyamirambo. Uwari uhagarariye Polisi, Supertendant Irere Rene, wo mu ishami rya Community Policing (uruhare rw’abaturage mu kwicungira umutekano) yahungukiye amakuru ya “36 oiseaux”.
Nyuma yo kuganiriza urubyiruko rusaga 100 ku bibi by’ibiyobyabwenge ndetse no ku icuruzwa ry’abantu, hagarutswe ku moko yabyo. Harimo kanyanga, suruduwiri(benshi bita tunuri), mayirungi n’ibindi. Bamwe muri urwo rubyiruko bahishuye ikindi gishya kitwa 36 oiseaux.
Kiboneka mu mashyamba ya Bugesera, bakiryana na shikareti, gitera imbaraga zidasanzwe
Nyuma y’ikiganiro nyirizina, Bwiza.com yegereye bamwe mu bana bakizi, abagikoresheje n’ababonye abagikoresha.
Umwana w’umukobwa ukiri n’umunyeshuri, avuga uko giteye. Ati “ni igiti kiboneka mu mashyamba yo mu Bugesera aho dukorera ingando mu kiruhuko. Kigira imbuto, noneho utubuto nitwo bashyira muri shikarete bagahekenya”.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Aha habera ingando ngo ni mu murenge wa Rweru, akagari ka Batima, ahazwi nka Nyiragiseke. Gusa ngo mu mashyamba y’aho hose kiba kirimo, mu mirenge ya Ririma, Gashora, Ngeruka, Rweru na Kamabuye. Hari n’abavuga ko gikunda kumera ahantu hari ifumbire, nyuma y’uko hasaruwe imyaka.
Undi wagikoreshejeho avuga ko ngo gitera imbaraga nyinshi, ukabona ibintu bizenguruka, umuntu akagira inyota nyinshi kandi nta macandwe ahagije aba afite.
Hafi aho, hagobotse umukobwa ufite musaza wagifasheho atanga ubuhamya. Agira ati “musaza wanjye yaragifashe bamuzirika ku gitanda aragica, bamushyize ku rugi ararukura”. Akomeza avuga ko uwagifashe abona umusatsi akawubonamo inzoka, kandi ngo n’ikamyo mu muhanda ayibona nk’igurudumu, ntayihunge.
Ikindi ngo uwagifashe kimumaramo amasaha 18, nabwo iyo abonye abamuha amazi. Uwigeze kugifata ati “bampaye akabido ka litiro 5 ndakicarana, nduhuka nkamazemo. Nagifashe saa kumi n’ebyiri za nimugoroba, kimvamo saa sita z’amanywa ku munsi ukurikiyeho”. Uyu kandi avuga ko uwo cyagezemo atabasha kurya kuko nta macandwe aba afite.
Kitwa 36 oiseaux(inyoni 36)
Utubuto (intete) barya muri shikareti, ngo akenshi ntibarenza dutatu, ariko kubera ko mu kabuto habamo intete nyinshi, bavuga ko ngo ubyishinze agafata 36 arabirana, bikaba byamuviramo gutakaza ubuzima. Iyi akaba ari yo mpamvu bakita batyo.
Ikinyamakuru Bwiza.com kirakomeza ubushakashatsi, ku buryo icyo giti kizamenyekana, inzego zigahagurukira kukirandura aho kiri hose ngo kidakomeza kwangiza urubyiruko. Abakizi bavuga ko hari n’ahandi bagisanga ariko hagizwe ibanga, kuko kuba kiboneka ku buntu biha benshi ibyago byo kukiyahuza.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Karegeya Jean Baptiste/Bwiza.com
 
 
 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *