Iki gitaramo cyitabiriwe ku bwinshi

Bujumbura: Bruce Melodie yasoje igitaramo Abarundi batabishaka

Sangiza iyi nkuru

Umuhanzi Itahiwacu Bruce wamamaye nka Bruce Melodie, mu rukerera rwo kuri uyu wa 5 Nzeri 2022 yasoje igitaramo cya kabiri yari afite mu mujyi wa Bujumbura, mu Burundi, abacyitabiriye bamugaragariza ko bari bagikeneye gutaramana na we.

Uyu muhanzi yageze mu Burundi tariki ya 31 Kanama 2022, afungwa iminsi ibiri akurikiranyweho kwambura umushoramari Bankuwiha Toussaint ibihumbi 2 by’amadolari. Yafunguwe nyuma y’ibiganiro byabayeho, ibisigaye babiharira ababunganira mu mategeko.

Tariki ya 2 Nzeri akimara gufungurwa, yagiye gutaramira abakunzi be kuri hoteli Zion Beach ikoze ku kiyaga cya Tanganyika, abacyitabiriye bemeza yitwaye neza ku rubyiniro kandi yitanze, binajyanye n’ibihe bimugoye yari yabanje kunyuramo.

Ku wa 3 Nzeri, Bruce Melodie yagiranye ikiganiro n’abanyamakukuru na cyo cyabereye kuri Zion Beach, asobanura ko ikibazo cye na Bankuwiha kitamuturutseho kandi bagikemuye.

Igitaramo kuri uyu wa 4 Nzeri cyabereye na none kuri Zion Beach, Bruce Melodie aririmba indirimbo ze nyinshi zo mu bihe bitandukanye, ari na ko abacyitabiriye bafatanya kuririmba zimwe zakunzwe cyane zirimo Saa Moya, Angelina, Henzapu na Akinyuma.

Uyu muhanzi yageze ubwo avuga ati: “Hanyuma tugiye kuririmba indirimbo isoza iki gitaramo.” Abitabiriye igitaramo bahise basakuza cyane, bamwe barahaguruka bazamura amaboko bamusaba gukomeza kubataramira.

Bruce Melodie yasoje ashimira Abarundi kuba bitabiriye iki gitaramo, abasaba kwikomera amashyi.

Iki gitaramo cyitabiriwe ku bwinshi
Iki gitaramo cyitabiriwe ku bwinshi

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *