Umukobwa w’imyaka 17 yafatiwe i Karangazi akekwaho kwiba umwana

Sangiza iyi nkuru

Umukobwa witwa Musabyimana Assoumpta arafunzwe nyuma yo gufatirwa i Karangazi mu Karere ka Nyagatare, akekwaho kwiba umwana w’imyaka itatu.

Amakuru y’uko uyu mukobwa yafashwe yiriwe acicikana ku mbuga nkoranyambaga kuwa 4 Nzeri 2022, yaje kwemezwa n’Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Ibirasirazuba, SP Hamdun Twizeyimana.

Afande Twizeyimana yavuze ko ” Uyu mwana w’umukobwa yafashwe tariki ya 3 Nzeri 2022, afatirwa ahitwa i Karangazi muri Nyagatare, amakuru atanzwe n’abaturage bavuga ko babonye umwana w’umukobwa w’imyaka 17 ufite umwana muto w’imyaka 3, bagakeka ko ari umukozi wo mu rugo waba yamwibye.”

Avuga ko amakuru babashije kumenya ajyanye n’uyu mwana w’imyaka 3, ari uko Musabyimana Assoumpta yamuhawe na nyina witwa Uwizeyimana Anisie, bahuriye muri gare ya Ngoma.

Yagize ati “Musabyimana abajijwe yavuze ko ajya kubonana n’uriya mwana yamuhawe na nyina bahuriye muri gare ya Ngoma, arimo arira avuga ko atazashobora kurera abo bana wenyine kuko umugabo bababyaranye yari yaramutaye n’uko amumuha atyo.”

Musabyimana yasobanuye ko uwo mwana ari we wamwisabiye nyina akamubwira ko iwabo bafite ibyo kurya ko yamumuha akamutwara, yahise amujyana iwabo aho mama we aba ku Rusumo ajya kumwitaho bakaba bari bamaranye ukwezi babana.

Nyuma Musabyimana yaje kujya gusura Papa we i Karangazi ari kumwe n’uwo mwana, aza gufatwa akekwaho ko yamwibye, atangira gukorwaho iperereza.

Uyu Musabyimana yavuze ko mama w’uyu mwana bavugana umunsi ku wundi, amubaza amakuru uko umwana we ameze.

Uyu mupolisi avuga ko andi makuru bamenye yerekeye mama w’uyu mwana, ari uko ari ahitwa i Ngoma mu rugo rw’umugore umurerana n’umwana muto yasigaranye.

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Umukobwa w’imyaka 17 yafatiwe i Karangazi akekwaho kwiba umwana
    Niba koko ibyo uyu mukobwa avuga ari ukuri,ndumva yagakwiye guhabwa ishimwe kuko yabaye intwari, cyane ko nyina wuyu mwana yashoboraga nokuba yamujugunya .Imana ikomereze uyu mukobwa Impano yo kugira umutima mwiza

  2. Umukobwa w’imyaka 17 yafatiwe i Karangazi akekwaho kwiba umwana
    Niba koko ibyo uyu mukobwa avuga ari ukuri,ndumva yagakwiye guhabwa ishimwe kuko yabaye intwari, cyane ko nyina wuyu mwana yashoboraga nokuba yamujugunya .Imana ikomereze uyu mukobwa Impano yo kugira umutima mwiza

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *