Perezida wa Guinea, Alpha Conde, yirukanye muri guverinoma abaminisitiri batatu nk’uko byatangajwe kuri televiziyo y’igihugu kuri uyu wa Mbere. Ni nyuma y’imyigaragambyo y’abarimu iherutse kuba ikanagwamo abantu abandi bagakomereka.
Ba minisitiri birukanwe harimo uwari ushinzwe amasomo abanziriza kujya muri kaminuza witwa Ibrahima Kourouma, minisitiri ushinzwe irangamimerere, Sekou Kourouma na minisitiri w’ibidukikije Christine Sagno.
Nubwo iteka rya perezida ryakuye aba mu myanya yabo ritasobanuye impamvu yo kwirukanwa kwabo, umwe mu bayobozi bakuru muri guverinoma utifuje ko amazina ye ajya ahagaragara, ytangaje kko iiyirukanwa rya Ibrahima Kourouma na Sekou Kourouma ryo rifitanye isano n’iyo myigaragambyo iherutse.
Guverinoma ngo ikaba muri iki cyumweru gishize yari yatangaje ko igiye gushakira umuti iki kibazo cy’imyigaragambyo nk’uko Africanews dukesha iyi nkuru ikomeza ivuga.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Abarimu bo muri Guinea mu ntangiriro z’uku kwezi nibwo bishoye mu mihanda bamagana icyemezo cya guverinoma cyo kwima no gukata imishahara bamwe mu barimu nyuma y’ibizamini bya leta biheruka, abanyeshuri babo nabo bajya mu mihanda bajya kubashyigikira.
Iyi myigaragambyo yaje kuvukamo ubugizi bwa nabi habaho guhangana n’abajandarume mu duce dutandukanye tw’umurwa mukuru Conakry abantu bagera kuri 7 bahasiga ubuzima abandi barakomereka.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com


