Elon Musk yaba yarasanze kugura twitter ntacyo bimaze mu gihe Isi igana ku irimbuka

Sangiza iyi nkuru

Kuri uyu wa Kabiri ushize, urukiko rwabwiwe ko umuherwe Elon Musk yiherereye muri Gicurasi yavuze ko bitakumvikana kugura Twitter mu gihe Isi irimo iragana ku irimbuka .

Ikinyamakuru Business Insider cyatangaje ko uru rubanza rugamije guhatira Musk kubahiriza amasezerano ye yo muri Mata yo kugura urubuga nkoranambaga rwa Twitter kuri miliyari 44 z’amadolari.

Ubutumwa bugufi bwoherejwe ku ya 8 Gicurasi ku munyamabanki wo mu itsinda ry’ishoramari Morgan Stanley bwasomwe n’umunyamategeko uhagarariye Twitter mu gihe cy’iburanisha nk’uko tubikesha Russian Today.

Mu magambo ye, Musk yagize ati: “Reka tugende gahoro iminsi mike gusa.” Yakomeje agira ati: “Ijambo rya Putin ejo ni ngombwa rwose. Ntabwo byakumvikana kugura Twitter niba tugiye mu Ntambara ya 3 y’Isi. ”

Musk yavugaga ku kwizihiza umunsi ngarukamwaka w’intsinzi y’u Burusiya wizihizwa ku ya 9 Gicurasi. Ngo mu burengerazuba bari biteze ko mu ijambo rye kuri uwo munsi Perezida Putin yari kuboneraho gutangaza intambara y’u Burusiya na NATO mu buryo butaziguye ariko ntabwo ari ko byagenze.

Muri Nyakanga, Musk yisubiyeho ku masezerano yo kugura Twitter, avuga ko iyi sosiyete yamuyobeje cyane ku mubare wa konti za spam zikorera ku rubuga. Twitter ubu iragerageza kwerekana ko Musk yasubiye inyuma kubera ibibazo by’amafaranga ku giti cye bityo akaba agomba guhatirwa kubahiriza amasezerano bagiranye.

Umunyamategeko wunganira Musk yavuze ko ubutumwa bw’Intambara ya 3 y’Isi bwafashwe nabi n’uwunganira Twitter. Yavuze ko inyandiko yuzuye izagaragaza ko iyi ngingo ari “ubuswa rwose,” kandi ko izashyikirizwa urukiko mu cyumweru gitaha.

Itsinda ry’abanyamategeko ba Musk mbere ryatangaje ibyavuzwe n’uwahoze ari umuyobozi w’umutekano muri Twitter, Peiter Zatko, waje kumena amabanga. Bavuze ko ibyo arega uwahoze ari umukoresha we byashimangiye isuzuma rya Musk kuri uru rubuga. Zatko kandi ngo yavuze ko Twitter yayobeje abashinzwe ubugenzuzi ku mubare wa konti mpimbano ku rubuga.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *