Umusore ubusanzwe witwa Munyaneza Eugene wo muri Rwamagana ariko akaba amaze kumenyekana ku izina rya Knowles, benshi bakeka ko yaba akunda ikinyobwa cya primus bita Knowless nyamara we yemeza ko ari umurokore atanywa inzoga nkuko babikeka akavuga izina rye ryavuye ku muhanzikazi Butera Jeanne d’arc alias Knowless.
Kuri ubu biragoye kumenya amazina ya nyayo y’uyu musore bita Knowless kuko abatuye mu mujyi wa Rwamagana nta rindi zina bamuziho.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Uwitwa Nshimiyimana Jean Claude avuga ko nta yandi mazina ye bazi kuko bamwita Knowless ariko ngo bakeka ko ashobora kuba anywa inzoga ya primus bahaye ako kazina.
Yagize ati: “Maze imyaka irenga 3 dukorana ubuyedi ariko nta mazina ye tuzi tumwita Knowless bishoboka ko yikundira kunywa agapirimusi bita Knowless nubwo tudasangira gusa turamukunda iyo twakoranye ubuyedi yirirwa adusetsa kandi agira udushya twinshi cyane harimo no gukunda kubyina umuziki.”
Izina Knowless ntabwo arikomora ku nzoga nkuko bamwe babikeka ahubwo rikomoka k’umuhanzikazi BUTERA Jeanne d’Arc

MUNYANEZA Eugene bakunda kwita Knwoless avuga ko abantu benshi bamukunda cyane gusa ntabwo azi aho akomora igikundiro
Yagize ati: “Nanjye birantangaza cyane kuko aho nyuze ntungurwa no kubona abantu benshi banzi kandi njyewe ntabazi , hano i Rwamagana hari n’abakinnyi ba Rwamagana city bakina umupira abenshi mbarusha kumenyekana bitewe n’amazina yanjye ndetse n’udushya nkunze gukora. Izina rya Knowless ryamfashije kumenyekana cyane mu mugi wa Rwamagana.”
Yakomeje avuga ko we atanywa inzoga kuko ari umurokore nubwo benshi bakibeshya ko wenda yaba akunda inzoga izwi ku kazina ka Knowless. Mu gusobanura ho izina ryavuye yagize ati: “Njyewe impamvu banyise Knowless twarabyinanye ubwo habaga igikorwa kitwaga sharama cyari cyateguwe na MTN, ubwo nazamukaga ku rubyiniro nitwaga AMAG THE BLACK ariko maze kubyinana na Knowless batangiye kunyita Knowless.”
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Justin Ngabonziza


