Burundi: Perezida Ndayishimiye yasheshe Guverinoma, ashyiraho inshya

Sangiza iyi nkuru

Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi yamaze gushyiraho Guverinoma nshya, nyuma yo gusesa iyo yaherukaga gushyiraho mu myaka ibiri ishize.

Guverinoma yasheshe ni iyari iyobowe na Minisitiri w’Intebe Alain-Guillaume Bunyoni yamaze gusimbuza Lt Gen Gervais Ndirakobuca, nyuma yo kumukekaho umugambi wo kumuhirika ku butegetsi.

Guverinoma nshya y’u Burundi igizwe n’Abaminisitiri 15, barimo batanu bashya.

Aba barimo Martin Niteretse wari usanzwe ari umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, umutekano w’imbere mu gihugu ndetse n’iterambere ry’abaturage. Uyu yahawe kuyobora iyi Minisiteri asimbuye Gen Ndirakobuca wagizwe Minisitiri w’Intebe.

Mu yandi masura mashya yinjiye muri Guverinoma y’u Burundi arimo Audace Niyonzima wagizwe Minisitiri w’Imari, DieudonnĂ© Dukundane wagizwe uw’Ibikorwa remezo bya rubanda, Deo Rusengwamihigo wagizwe uw’abakozi ba Leta na Sanctus Niragira wagizwe uw’ubuhinzi n’ubworozi.

Abaminisitiri 10 bakomeje kuba muri Guverinoma y’u Burundi barimo Alain-Tribert Mutabazi wakomeje kuba Minisitiri w’Ingabo, Domine Banyankimbona w’ubutabera, Albert Shingiro w’Ububanyi n’Amahanga, François Havyarimana w’Uburezi ndetse n’ubushakashatsi bwa siyansi na Sylivie Nzeyimana wakomeje kuba Minisitiri w’Ubuzima no kurwanya SIDA.

Barimo kandi Ibrahim Uwizeye wakomeje kuba Minisitiri w’Ingufu na Mine, Marie Chantal Nijimbere wakomeje kuba uw’Ubucuruzi, ubwikorezi, inganda n’ubukerarugendo; EzĂ©chiel wakomeje kuba Minisitiri ushinzwe imirimo y’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, urubyiruko, umuco na Siporo; Imelde Sabushimike wakomeje kuba uw’imibereho myiza, uburinganire n’uburenganzira bwa muntu na LĂ©ocadie Ndacayisaba wakomeje kuba uw’Itumanaho, itangazamakuru ndetse n’ikoranabuhanga.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *