Guverinoma ya Belize kuri uyu wa Kane yemeje amakuru yahwihwiswaga y’uko Perezida Paul Kagame atagisuye iki gihugu mu cyumweru gitaha mu ruzinduko rwa mbere rw’umukuru w’igihugu cyo muri Afurika rwari ruteganyijwe ku matariki 14 na 15 Nzeri .
Guverinoma ya Belize yavuze ko uru ruzinduko rwasubitswe kubera izindi mpamvu zavutse, itariki nshya y’uruzinduko ikaba izatangazwa amakuru arambuye amaze gukusanywa.
Urubuga 7newsbelize kuri uyu wa Gatatu ushize ni rwo rwari rwatangiye kuvuga ku isubikwa ry’uruzinduko rwa Perezida w’u Rwanda muri Belize. Niwe wari kuba umukuru w’igihugu cyo muri Afurika wa mbere wari kuba usuye iki gihugu giherereye muri Amerika ya Ruguru.
Amakuru yageraga kuri uru rubuga yavugaga ko kubera ingorane z’imitegurire uruzinduko rwa Perezida Kagame rushobora guhagarikwa cyangwa rukimurirwa ku yandi matariki.
Gusa, bivugwa ko Perezida Kagame yateganyaga kunyura muri Belize ndetse no mu bindi bihugu ba Carayibe nka Guyana arimo kwerekeza i New York aho agomba kwitabira Inama Rusange y’Umuryango w’Abibumbye izatangira kuwa 13 ikazageza ku ya 27 Nzeri, ariko ngo bishoboka ko yagera muri Belize ahubwo avuye i New York.


